Nyarugabo yabivuze kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026 nyuma yo kureba ikiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yagiranye na France 24.

Yavuze ko mu bihe bitandukanye abayobozi ba RDC bagiye bavuga ko FDLR itakiri ikibazo gikomeye, rimwe na rimwe bakavuga ko igizwe n’abantu bageze mu zabukuru batagifite ubushobozi bwo kurwana, ariko mu bindi bihe bakemera ko hari gutegurwa ibikorwa byo kuyambura intwaro no gusubiza abarwanyi bayo mu buzima busanzwe.

Ati “Ku bijyanye na FDLR, ibintu byarivanze rwose. Rimwe muvuga ko itabaho, ko ari abasaza batagishoboye kurwana kandi ko ikibazo nyacyo ari amabuye y’agaciro; ubundi mukavuga ko iri mu bice mutagenzura gusa. Uyu munsi noneho muvuga ko ubufatanye n’ingabo zanyu buhari, ariko ko ari ubw’abantu ku giti cyabo.”

Nyarugabo yashingiye ku mvugo y’uko ubufatanye ari ubw’abantu ku giti cyabo, abaza Leta ya Kinshasa uko ibi bisobanuro bihura n’amasezerano yagiranye n’ubuyobozi bukuru bw’uyu mutwe buhagarariye abarwanyi bose.

Ati “None se amasezerano yo gushyira intwaro hasi ku bushake yasinywe na nde? Aba bagize FDLR muri kuvana mu mashyamba baturuka he? Kandi abo muri kwakira muzabajyana mu bihugu muri kuganira na byo mute?”

Amasezerano yo kurambika intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba FDLR yashyizweho umukono na Perezida w’uyu mutwe, Lt Gen Victor Byiringiro, na Leta ya Kinshasa, nyuma yo kotswa igitutu ko itari  kuwusenya nk’uko ibisabwa n’amasezerano ya Washington.

Leta ya RDC ivuga ko ikunda Abanye-Congo batuye mu burasirazuba bw’igihugu ariko Nyarugabo yagaragaje ko iki ari ikinyoma gikomeye, kuko ibaye ibakunda, itahora ibagabaho ibitero byo ku butaka, ibya drones n’indege z’intambara.

Nyarugabo kandi yavuze ko Leta ya RDC ibaye ikunda aba baturage, itafunga banki bakoresha, ngo igerageze gufunga kaminuza bigamo ndetse n’ibigo by’itumanaho nka Vodacom, Airtel, Orange na Africell.

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko ubufatanye bwa FARDC na FDLR ari ubw'abantu ku giti cyabo
Nyarugabo yagaragaje ko Leta ya RDC ihora ihindaguranya imvugo kuri FDLR