Urwego rushinzwe iby’indege za gisivili muri RDC rwatangaje ko ingendo z’ubucuruzi zitazongera kuhakorerwa mu mezi ari imbere, mu gihe indege z’ubutabazi, iz’ubuvuzi n’izikoreshwa mu bihe byihutirwa zo zizajya zikigwaho.

Iki kibuga cyafunzwe ku wa 23 Gicurasi 2026, icyemezo cyafashwe bitunguranye. Nubwo byari byatangajwe ko cyari kongera gufungurwa ku wa 1 Kamena, ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa.

Amakuru ava mu nzego z’umutekano, iza dipolomasi n’imiryango y’ubutabazi avuga ko icyemezo cyo gufunga iki kibuga cy’indege cyafashwe nyuma y’igitutu Leta ya RDC yashyizweho ngo ikumire icyorezo cya Ebola.

Sosiyete sivile zikorera muri Ituri zanenze icyemezo cyo kongera igihe iki kibuga kizamara gifunze, zivuga ko kirushaho gushyira iyi ntara mu kato mu rwego rw’ubukungu.

Iyi miryango ivuga ibi kubera ko imihanda myinshi yo muri Ituri yangiritse muri iki gihe cy’imvura, mu gihe kandi umutekano wo ku butaka wazambye bitewe n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gice.

Ikigo cya RDC gishinzwe ubuzima kigaragaza ko kugeza tariki ya 9 Ugushyingo 2026, byemejwe ko abantu 11.042 bari bamaze kwandura Ebola muri iki gihugu barimo 5387 bapfuye.

Handuye abantu 52 bashya barimo 30 bo muri Ituri, 17 bo muri Kivu y’Amajyaruguru na batanu bo muri Haut-Uélé. Mu masaha 24 hapfuye abantu 33.