Ni ubutumwa uyu musirikare yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yagaragaje ko yizeye Imana n’abaturage ba Uganda mu rugendo rwe rwo gushaka kuyobora igihugu.

Yagize ati “Nziyamamariza kuba Perezida w’iki gihugu nyuma ya Muzehe. Nta muntu uzambuza. Icyizere cyanjye ngishyize mu Mana Ishoborabyose no mu baturage b’igihugu cyanjye, abagabo n’abagore.”

Mu butumwa bwe, Gen Muhoozi ntiyigeze agaragaza igihe ateganya kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ahubwo yashimangiye ko azabikora nyuma y’ubutegetsi bwa se.

Uyu musirikare umaze igihe agaragaza inyota yo kuyobora Uganda, mu bihe bitandukanye yagiye atangaza ko ari we uzasimbura Museveni, umaze imyaka 40 ku butegetsi.

Ku wa 16 Ugushyingo 2026, Gen Muhoozi yari yatangaje ko ari kwitegura intsinzi ya politiki mu matora yo mu 2031, agaragaza ko urubyiruko ari rwo ruzegukana intsinzi.

Gen Muhoozi yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda muri Werurwe 2024, mu gihe se Museveni yatangiye kuyobora iki gihugu mu 1986.

Perezida Museveni yongeye gutorerwa kuyobora Uganda mu matora yo muri Mutarama 2026, atangira manda ye ya karindwi muri Gicurasi, izarangira mu 2031.

Nubwo Gen Muhoozi akomeje kugaragaza ko ashaka kuzasimbura se, Museveni ntaratangaza ku mugaragaro uwo yifuza ko azamusimbura ku buyobozi bw’igihugu.

Uyu mugambi wakomeje guteza impaka muri politiki ya Uganda, aho bamwe bashyigikiye Gen Muhoozi, mu gihe abandi banenga igitekerezo cy’uko ubutegetsi bushobora guhererekanywa hagati y’umubyeyi n’umwana.