Amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 hagati ya RDC n’u Rwanda ateganya ko RDC igomba gusenya umutwe wa FDLR, u Rwanda rukabona gukuraho ingamba zarwo z'ubwirindi.
Icyakora RDC yahise yishyiriraho gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’uyu mutwe umaze imyaka irenga 30 uyogoza Uburasirazuba bwa RDC ihura n’ingorane, irimo no kubohereza mu gihugu cya gatatu kitari u Rwanda. Iyi gahunda yagaragajwe ku wa 29 Nyakanga na Minisitiri wa Congo ushinzwe Kwishyira Hamwe kw’Akarere, Floribert Anzuluni, iteganya by’umwihariko kwambura intwaro abarwanyi no kubakusanyiriza mu nkambi, hagamijwe gusesa uyu mutwe.
Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko RDC yatangiye gukusanyiriza bamwe mu barwanyi ba FDLR mu nkambi ya Kitona, mu Burengerazuba bw’igihugu. Gusa ibi avuga nta bimenyetso byatangiwe ndetse mu bihe bitandukanye guverinoma ye ivuga ko uyu mutwe utabaho.
Gahunda ya RDC yanenzwe kenshi n’u Rwanda kuko ntaho iteganywa mu masezerano ya Washington, ivuga abatazashaka gutaha mu Rwanda bateganyirizwa guhabwa amahirwe yo gutura mu kindi gihugu cya Afurika. Mu byo Floribert Anzuluni yatangaje ku wa 29 Nyakanga, yavuze ko hari igihugu cyamaze kwemera kubakira, ariko ntiyagitangaza izina.
Nyuma y’iminsi mike, yasubije Jeune Afrique ati “Iki gikorwa kirakomeye cyane kandi gisaba ubwitonzi. Mu gihe gikwiye, muzabimenyeshwa ku mugaragaro.”
Haba harabayeho igitutu?
Ku wa 30 Ukwakira, imbere y’Abanye-Congo baba mu mahanga bari bateraniye i Moscou, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko hari umukuru w’igihugu cya Afurika wari wamwemereye kwakira abarwanyi ba FDLR ariko nyuma akisubiraho.
Félix Tshisekedi yavuze mu Lingala ati “Naganiriye n’umukuru w’igihugu cya Afurika arabyemera, aravuga ati ‘Kugira ngo ngufashe, nemeye abo bantu, nibaze iwanjye.’ Nabwiye Abanyamerika ko hari ikindi gihugu cyemeye kwakira FDLR (…). Perezida w’u Rwanda yumvise ayo makuru ajya kubwira umukuru w’icyo gihugu ati ‘Ntukajye muri icyo kibazo. Niwakira abo bantu, nzafata ko nawe ufite uruhande ubogamiyeho.’”
RDC ihora ivuga ko FDLR ari urwitwazo rw’u Rwanda nyamara uyu mutwe umaze kugaba ibitero inshuro nyinshi ku Rwanda bigahitana abantu benshi ndetse bikangiza ibikorwaremezo. Nubwo RDC yemeza kurwanya FDLR ariko ntibikora kuko abarwanyi b’uyu mutwe barimo benshi bari mu ngabo zayo.
Hari abasesenguzi bamwe bavuga ko gusenya uyu mutwe bitazashoboka kuko byaba nko gutandukanya amazi n’ifu bamaze gusonga ubugari.
Félix Tshisekedi ari i Moscou yagize ati “Igihe Abanyamerika batangiraga ubuhuza, badusabye, twebwe RDC, gukemura icyo kibazo. Narabyanze mvuga ko ubu FDLR ibangamiye RDC, atari u Rwanda. Bakomeje kubitsimbararaho.”
Togo mu gihirahiro
Amakuru Jeune Afrique yabonye ni uko Togo ari cyo gihugu Floribert Anzuluni yari yatekerejeho ngo cyakire abarwanyi ba FDLR basubijwe mu buzima busanzwe, mbere y’uko Lomé ibyanga mu kinyabupfura. Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, ni umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu makimbirane hagati y’ibihugu byombi, ariko igisubizo ku kibazo cya FDLR kiri mu biganiro bya Washington.
Umuntu uri hafi y’ubuhuza bwa Togo, udashaka kubangamira abafatanyabikorwa babwo, yagize ati “Gusuzuma iyi gahunda, kimwe n’ikindi gikorwa cyose kigamije gusenya FDLR, bireba impande zombi hashingiwe ku nyandiko igaragaza uko ibikorwa bizakorwa (Conops) na gahunda y’ibikorwa zemeranyijeho. Uku kwitonda gushingiye gusa ku nshingano z’ubuhuza; ntigukwiye gufatwa nko kutishimira iyi gahunda cyangwa kubogamira ku ruhande rumwe cyangwa urundi.”
Abantu babiri babwiye Jeune Afrique ko uku kwitonda kwa Lomé kudaturuka ku gitutu u Rwanda rwarashyize kuri Faure Essozimna Gnassingbé.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagize ati “Abanya-Togo ntibatubwiye ko RDC yabasabye ko FDLR yakwimurirwa iwabo.”
Abarwanyi ba FDLR batakwifuza koherezwa mu Rwanda ahanini ni abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishahisha ubutabera.
Abasesenguzi bemeza ko igihugu cyakwakira abarwanyi ba FDLR ku butaka bwacyo bagiye kuhatura gusa haba hari ibyago ko bazagikongezamo ingengabitekerezo y'amacakubiri bamaze imyaka irenga 32 bakwirakwiza mu Karere k'Ibiyaga Bigari, ari na yo yatumye Abatutsi bo muri RDC bameneshwa abandi bakicwa.
Gahunda itavugwaho rumwe
Gahunda yo gusubiza abarwanyi ba FDLR mu buzima busanzwe yakiriwe mu buryo butandukanye, ariko u Rwanda rwayamaganye ruyita “uburiganya”.
Umuntu uri hafi y’ubuhuza buyobowe na Perezida wa Togo ku nshingano z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yatangajwe no kubona RDC ari yo yonyine yitwaje uyu mushinga wo gusubiza abarwanyi mu buzima busanzwe, ikanaba umuvugizi wa FDLR, kandi uwo mutwe washoboraga kwiyambaza urundi ruhande nka MONUSCO.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasohotse muri Nyakanga 2026, igaragaza FDLR mu mibare itandukanye: imitwe itatu, abayobozi bakuru nibura bane, abarwanyi FDLR yivugira barenga 10.000, ishami ryayo rya CRAP ryo rikavuga ko rifite abarenga 20.000, mu gihe Loni n’inzego z’ubutasi zivuga ko umubare wizewe uri hagati ya 3.500 na 4.500.





Ibitekerezo 0