Iri tegeko ryashyizweho umukono ku wa 9 Ugushyingo 2026 risimbura iryo ku wa 22 Kamena 2005 ryari ryashyiriweho cyane gutegura kamarampaka yemeje Itegeko Nshinga risanzwe rigenderwaho.
Abashyigikiye izi mpinduka bavuga ko irya 2005 ryari rifite ibibazo, bityo ko hari hakenewe uburyo bwagutse bwo gushyira mu bikorwa ingingo ya 5 y’Itegeko Nshinga, iteganya ko ubusugire bw’igihugu ari ubw’abaturage kandi bashobora kubusigasira binyuze mu matora cyangwa kamarampaka.
Icyakomeje guteza impaka ni uko itegeko rishya, rishingiye no ku byemezo by’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga byo mu 2021 no muri Nyakanga 2026, rivuga ko mu gihe cyiswe “icyihutirwa cyane” hashobora kwemezwa Itegeko Nshinga rishya cyangwa hagahindurwa ingingo z’irihari binyuze muri kamarampaka.
Ni ho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahera bagaragaza impungenge, kuko ingingo ya 220 y’Itegeko Nshinga ririho ubu ibuza guhindura umubare n’igihe manda za Perezida zimara.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu ihuriro C64 bavuga ko gushyiraho Itegeko Nshinga rishya bishobora kuba inzira yo kurenga kuri iyi ngingo, bityo bikaba byatuma Perezida arenza manda ebyiri yemerewe.
Uruhande rwa Tshisekedi rwo rushimangira ko kamarampaka ari uburyo bwo gusubiza abaturage ijambo, kandi ko ari bo bagomba gufata icyemezo ku bibazo bikomeye bireba igihugu.
Itegeko rishya riteganya ko kamarampaka ishobora gutangizwa na Perezida, Guverinoma nyuma yo kubiganiraho mu Nama y’Abaminisitiri, kimwe cya kabiri cy’abagize buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa abaturage 100.000 binyuze mu nyandiko ishyikirizwa Inteko.
Rigena kandi uburyo bwo kwiyamamaza, gutora, gukurikirana amatora, gukemura impaka no gukurikirana ibyaha bishobora gukorwa mu gihe cya kamarampaka.
Izi mpaka zikomeje mu gihe mu 2028 hateganyijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu. Hashingiwe ku Itegeko Nshinga, Tshisekedi ntiyemerewe kongera kwiyamamaza kuko manda ebyiri ze zizarangira icyo gihe.







Ibitekerezo 0