BPR Bank Rwanda PLC yateye inkunga irushanwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026, isiganwa ryarangiye abakinnyi bane muri batanu yafashaka bari mu bitwaye neza, ndetse Karan Patel yegukana isiganwa ku nshuro ya kane.
Ikigo giteza imbere imishinga ya ba rwiyemezamirimo, Impact Hub Kigali, gifatanyije na Swisscontact byatangije icyiciro cya kabiri cy’irushanwa rya ‘Kura Na AgTech Acceleration Program’ rigamije gufasha imishinga myiza y’ikoranabuhanga ikemura ibibazo by’umuhinzi.
Ibitaramo bibera mu bice bitandukanye bya Kigali bitegura icy’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri Nigeria, Shallipopi, byatangiye kuba ku bufatanye n’ikinyobwa cya SKOL Malt cyengwa n’uruganda rwa SKOL.
Ikigo gicuruza amashusho cya StarTimes cyatangaje ko kizafasha Abanyarwanda gukurikira umukino w’amateka mu mupira w’amaguru w’u Rwanda uzahuza Rayon Sports na APR FC.
Abakozi ba Kigali Marriott hotel na Four points by Sheraton basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro, bahiga umuhigo wo gukomeza gusigasira amateka no kuyigisha ababagana.
Irushanwa ryitwa Africa’s Business Heroes, ABH, rihemba abacuruzi na ba rwiyemezamirimo batandukanye bafite imishinga myiza muri Afurika, ryazamuye umubare w’abantu bahatana mu cyiciro cya mbere bava kuri 50 bagera ku 100.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, StarTimes yatangije poromosiyo idasanzwe yiswe "Pasika iwacu na Startimes", igamije guha abakiliya amahirwe yo kwidagadura no kureba porogaramu nyinshi z’ingenzi ku giciro basanzwe baguriraho.
Ku munsi wa mbere w’imikino ya FIFA Series 2026, Intwari Patrick yatsindiye moto yatanzwe n’ikigo gicuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi muri Afurika cya Spiro.
Queen Kalimpinya usiganwa mu modoka, yagaragaje ko yiteguye guhangana n’abakinnyi ba mbere ku Isi mu gutwara imodoka mu irushanwa rya ‘WRC Safari Rally 2026’, abifashijwe na KCB Bank yatumye akina iri rushanwa bwa mbere.
Abakozi ba Park Inn Hotel bifatanyije n’abari bahuriye imbere ya Kigali Convention Centre, muri siporo rusange ya ‘Car Free Day’ yabaye ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026.
Ikigo cy’Imari Duterimbere IMF cyizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, cyibutsa abakozi bacyo gutinyuka bagakora ibikorwa binini, kuko bafite ubushobozi bwo kubigeraho.
Ikigo gikwirakwiza kikanacuruza internet ishingiye ku muyoboro wa ‘fibre optique’ mu Rwanda, CanalBox-Rwanda, cyashyiriyeho abakiliya gahunda nshya yiswe 'Igihe Cyawe ni Iki'.
Inzu y’imyitozo ngororamubiri ya Fitnesspoint ifatanyije na Grotta Resort, byateguye iminsi yahariwe ubuzima bwiza, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wa 2026.
Ikigo cya Sensitive Group gikora ibijyanye n’itumanaho no gutegura ibikorwa bitandukanye birimo inama, imikino, ibitaramo n’ibindi, cyatangaje ko cyatanze akazi ku bakozi barenga 200 mu irushanwa rya Tour du Rwanda 2026.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Patience Mutesi, yagaragaje ko mu rugendo iyi banki yabanyemo na Tour du Rwanda 2026, yungukiyemo abakiliya bashya ndetse n’abasanzwe bamenya birushijeho serivisi zayo.
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rihuza amakipe n’abakinnyi bakomeye ku Isi ribera mu Rwanda rirarimbanyije, aho rimaze gukinwa uduce dutandatu tureshya n’ibilometero 747.
Nyuma y’igihe gito Zaria Court Hotel itangiye kugenzurwa na Hilton, ikigo mpuzamahanga gikora ishoramari mu by’amahoteli, yatanze amahugurwa ku bakozi bayo agamije kubazamurira ubumenyi na serivisi batanga kugira ngo zijye ku rwego mpuzamahanga bigendanye n’amahame y’iki kigo.
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo Amstel, rwatangiye gutanga ibihembo birimo amagare ku bafana bitabira Tour du Rwanda Festival.
Niyonkuru Samuel wabaye Umunyarwanda mwiza mu agace ka gatatu ka Tour du Rwanda agahembwa na BPR Bank Rwanda Plc, yagaragaje ko intego ari ukwegukana isiganwa kuko yabonye ko bishoboka.
MoMo Rwanda iri mu bafatanyabikorwa b’imena mu isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda, iri guhemba Umunyafurika mwiza ukiri muto aho uyu mwambaro ufitwe na Mewael Girmay wa Istanbul Team.