Iri rushanwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda riri kuba ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga, aho biteganyijwe ko rizasozwa tariki ya 1 Werurwe 2026.

Amstel nk’umuterankunga ni yo ihemba umukinnyi wegukanye agace ku munsi.

Nyuma ya buri gace kandi itegura ibitaramo biherekeza isiganwa bya Tour du Rwanda Festival, aho ku nshuro ya mbere byabereye i Huye, bizakomereza i Rubavu, Musanze n’i Kigali.

Abatsinze imikino itandukanye yateguwe nk’amagare y’ikoranabuhanga (E-Cycling), ni bo bahembwa.

Mu gitaramo cyabereye i Huye, uwahize abandi muri E- Cycling yahembwe igare abandi bahabwa ibihembo bitandukanye.

Mu irushanwa ry’uyu mwaka kandi Amstel yateguye isiganwa ry’abatarabigize umwuga rizwi nka ‘social ride’ rikorwa n’abafana, riteganyijwe tariki ya 26 Gashyantare 2026 i Rubavu n’i Kigali ku munsi wa nyuma tariki ya 1 Werurwe 2026.

Babiri ba mbere bazitwara neza bazahembwa amagare abiri.

Abatuye i Huye bari benshi muri iki gitaramo
Abatuye i Huye bari benshi muri iki gitaramo
Bwiza yacurangiye abitabiriye igitaramo
Bwiza yacurangiye abitabiriye igitaramo
Kenny Sol yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Kenny Sol yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Mu gitaramo cyabereye i Huye, uwahize abandi muri E-Cycling yahembwe igare
Mu gitaramo cyabereye i Huye, uwahize abandi muri E-Cycling yahembwe igare
Bushali yishimiye gucurangira abafana be
Bushali yishimiye gucurangira abafana be
Amstel ni imwe mu bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda batanga ibyishimo aho isiganwa rigeze
Amstel ni imwe mu bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda batanga ibyishimo aho isiganwa rigeze
Igitaramo cya Amstel i Huye cyanyuze benshi
Igitaramo cya Amstel i Huye cyanyuze benshi
Abakiliya ba Amstel bahabwa ibihembo mu isiganwa
Abakiliya ba Amstel bahabwa ibihembo mu isiganwa