Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2026, ni bwo kuri Kigali Pele Stadium hakiniwe imikino ibanza yo mu Itsinda B ry’imikino ya gicuti itegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).

Mu mukino wa kabiri wahuje Liechtenstein na Tanzania, mu karuhuko k’igice cya kabiri habayeho umwanya wo gutanga moto ku munyamahirwe waguze itike yo kureba uyu mukino.

Intwari Patrick waguze itike akoresheje nimero y’umuvandimwe we, Mazimpaka Eric, ni we watsindiye moto ya Spiro, ayihabwa na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice.

Intwari ufite uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka, yavuze ko agiye gutangira kwiga gutwara na moto.

Ati “Ni ibyishimo bidasanzwe kuba ari njye ugize amahirwe yo kwegukana moto uyu munsi. Ngiye gutekereza icyo gukora kuko sinabitekerezaga, nari mfite uruhushya rwo gutwara imodoka, ubu ngiye gutwara na moto.”

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Spiro, Emmanuel Aremoh, yabwiye IGIHE, ko kwitabira iri rushanwa ari ukugira ngo bafashe Abanyarwanda kuryoherwa na ryo.

Ati “Nka Spiro dutewe ishema no kuba turi abafatanyabirwa ba FERWAFA muri FIFA Series 2026. Kuri twe rero birenze kuba abaterankunga b’irushanwa, ahubwo ni ukongera guhuza abantu, natwe tugahura na bo, tukabafasha kwitabira ari benshi, tukanabereka ko tubari hafi.”

Yakomeje agira ati “Tuzatanga moto eshatu nka kimwe mu bikorwa bizaranga ubufatanyabikorwa bwacu. Abanyamahirwe baturuka mu baguze amatike yo kureba iyi mikino. Abafana bagure amatike, bishimire imikino ariko na bo babone kuri ibyo byiza.”

Uyu munyamahirwe abaye uwa kabiri uhawe moto binyuze muri FIFA Series 2026, akurikira Gahire Jean Bosco wo mu Karere ka Gakenke, watsindiye moto ya mbere ku wa 21 Werurwe, mbere y’uko irushanwa ritangira.

Amatike yo kwinjira ahera ku 2000 Frw, agurwa hakoreshejwe *939*3*2#, kuri www.sportspass.rw cyangwa kuri ’application’ ya Nokanda.

Spiro ni umwe mu bafatanyabikorwa ba FIFA Series
Spiro ni umwe mu bafatanyabikorwa ba FIFA Series
Spiro iri kumenyekanisha ibikorwa byayo muri FIFA Series
Spiro iri kumenyekanisha ibikorwa byayo muri FIFA Series
Abakunzi b'umupira w'amaguru bishimiye kubona Spiro
Abakunzi b'umupira w'amaguru bishimiye kubona Spiro
Abakozi ba Spiro bari biteguye kwakira abafana
Abakozi ba Spiro bari biteguye kwakira abafana
Moto zizatangwa nk'ibihembo ku bafana mu mikino ya FIFA Series
Moto zizatangwa nk'ibihembo ku bafana mu mikino ya FIFA Series
Abakozi ba Spiro baba bari gusobanurira buri wese ibyiza bya moto z'amashanyarazi
Abakozi ba Spiro baba bari gusobanurira buri wese ibyiza bya moto z'amashanyarazi
Spiro yamamaza ibikorwa byayo mu mikino hagati
Spiro yamamaza ibikorwa byayo mu mikino hagati
Moto yatanzwe nk'igihembo yari iteguye
Moto yatanzwe nk'igihembo yari iteguye
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yakira umunyamahirwe wo ku munsi wa mbere wa FIFA Series
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yakira umunyamahirwe wo ku munsi wa mbere wa FIFA Series
Intwari Patrick yatsindiye moto yarakoresheje nimero y'umuvandimwe we mu kugura itike
Intwari Patrick yatsindiye moto yarakoresheje nimero y'umuvandimwe we mu kugura itike
Abafana ba ruhago barishimye mu mikino ya FIFA Series
Abafana ba ruhago barishimye mu mikino ya FIFA Series
Intwari Patrick ni we wari umunyamahirwe ku mukino wahuje Tanzania na Liechtenstein
Intwari Patrick ni we wari umunyamahirwe ku mukino wahuje Tanzania na Liechtenstein
Intwari Patrick yashyikirijwe moto ya Spiro
Intwari Patrick yashyikirijwe moto ya Spiro
Intwari Patrickyashimiye abamuhaye moto yatsindiye
Intwari Patrickyashimiye abamuhaye moto yatsindiye
Spiro ifite n'izindi poromosiyo igeza ku bakiriya bayo
Spiro ifite n'izindi poromosiyo igeza ku bakiriya bayo

Amafoto: Kwizera Remy Moses