Tour du Rwanda ya 2026 irakomeza kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare, hakinwa agace ka Gatatu gahagurukira i Huye Saa 11:00, kagasorezwa i Rusizi ku ntera y’ibilometero 145,3.
Mu bakinnyi bitwaye neza mu duce twabanje harimo Umunya-Eritrea, Mewael Girmay ukinira Istanbul Team yo muri Turikiya, uri ku mwanya wa kane ku rutonde rusange.
Uyu mukinnyi w’imyaka 20 wakinnye neza Agace ka Kabiri katurutse i Nyamata mu Karere ka Bugesera berekeza mu Karere ka Huye, yabaye umukinnyi mwiza w’Umunyafurika.
Ibi byamuhaye kwambara umwambaro wa MoMo Rwanda, ari na wo aza guserukana ubwo isiganwa riza kuba ryerekeje mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rusizi.
MoMo Rwanda iri muri Tour du Rwanda ku nshuro ya gatatu, aho ifite udushya twinshi nk’uko isanzwe. Ubu iri kwegereza no gusobanurira abakiliya bayo serivisi zitandukanye by’umwihariko ‘K’avance’.
Si ukubasobanurira gusa kuko iri no kubafasha kwidagadura bishimira igare, aho iri kumwe n’umuraperi ‘Bushari’ uri gususurutsa abafana mu gihe bagitegereje ko amagare atambuka.
‘K’avance’ ni uburyo bushya bwo kwiguriza, aho ushobora guhabwa agera ku bihumbi 200 Frw ku munsi. Uwifuza kuyikoresha yiyandikisha anyuze kuri *182*5*2# agakurikiza amabwiriza.
Ikoreshwa mu gihe amafaranga yagushiranye, aho wishyura n’iyo waba nta mafaranga ufite kuri mobile money yawe. Niba ugiye kwishyura ikintu cya 5000 Frw, ariko ufite 3000 Frw, wongerwa 2000 Frw aburaho.
















Ibitekerezo 0