Harabura iminsi ine gusa rukambikana hagati ya Rayon Sports na APR FC, mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Gicurasi 2026.

Ni umukino uteganyijwe kuzabera kuri Stade Amahoro, gusa si buri wese wabona uko agera ku kibuga yaba ku kuba atuye kure cyangwa indi mirimo ya buri munsi.

Iyi ni yo mpamvu StarTimes yiyemeje gukomeza gufasha buri wese kuryoherwa n’umupira w’amaguru w’u Rwanda, akurikirana uyu mukino nk’uko bisanzwe bigenda ku yindi.

Uyu mukino wahagurukije benshi bigendanye n’uburyo aya makipe akunze guhanganamo, ni wo uzashyira umucyo ku ikipe ifite amahirwe menshi yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26.

Abafana b’umupira w’amaguru kandi bafite ifatabuguzi rya StarTimes bazaryoherwa n’uyu mukino binyuze kuri shene ya Magic Sports TV, guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.

Kugeza ubu n’udasanzwe ari umukiliya wa StarTimes ashobora kugura ‘decoder’ yayo ku 18.000 Frw, agahabwa ‘Antenne’ y’igisahani, yagura iya 16.000 Frw agahabwa ‘Antene’ y’udushami.

Uyiguze kandi ahita abona ifatabuguzi rimwereka amashene y’imikino arimo na Magic Sports TV izerekana uyu mukino.

Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona mu mikino 28 imaze gukinwa, aho ifite amanota 47 ikarushwa umunani n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri ku mwanya wa kabiri.

Abasanganywe ’decoder’ ya StarTimes badafite ifatabuguzi, na bo bashobora kugura irya ‘Classic Bouquet’. Aha ni ku bakoresha ‘Antenne’ y’udushami, hanyuma abakoresha ‘Antene’ y’igisahani bakagura irya ‘Smart Bouquet’.

Uretse uyu mukino StarTimes izaba iri kwitegura kuzerekana n’umukino ukomeye muri Shampiyona ya Espagne wa ‘El Classico’, uzahuza FC Barcelone na Real Madrid, ku Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2026, Saa Tatu z’Ijoro, ukazanyura kuri shene ya ‘Sports Premium’.

Rayon Sports na APR FC zizakinira kuri Stade Amahoro
Rayon Sports na APR FC zizakinira kuri Stade Amahoro
Umukino wa Rayon Sports na APR FC washyushye
Umukino wa Rayon Sports na APR FC washyushye
FC Barcelone na Real Madrid zigiye guhangana
FC Barcelone na Real Madrid zigiye guhangana
Umukino wa Rayon Sports na APR FC uzanyura kuri StarTimes
Umukino wa Rayon Sports na APR FC uzanyura kuri StarTimes