Ni siporo yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali mu kwizihiza abagore, imibereho myiza n’ibyishimo by’umuryango muri rusange, yitabirwa n'abarimo Madamu Jeannette Kagame.
Umuyobozi Mukuru wa Park Inn by Radisson Kigali, Siphiwe Masete, yavuze ko iyo siporo yakozwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta, nk’uko bisanzwe, ariko nanone bifatanya n’Abanya-Kigali kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Ati “Ni mu rwego rwo kwitabira gahunda za Leta nk’abantu bakorera muri iki gihugu, kandi dusanzwe tubikora mu bikorwa bitandukanye.”
“Uyu munsi twifatatanyije n’Abanya-Kigali gukora siporo, ariko tunizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore. Abagore twabasaba gukunda ubuzima bwabo no kubwitaho muri rusange, kandi muri ibyo harimo no gukora siporo.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko siporo yamaze kuba ihame, gusa bijyanye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, abibutsa ko bayikeneye mu buryo bw’umwihariko.
Ati “Siporo ni ubuzima ariko by’umwihariko ku bagore ibafasha ibintu by’ingenzi birimo gutuma umuntu adasaza vuba, agakomeza kugira uruhu rwiza kandi agakomeza kwigirira icyizere. Ni ingenzi cyane mu buzima, twagombye kujya tuyikora kenshi.”
Ntirenganya yakomeje ashishikariza abatuye mu Mujyi wa Kigali batarumva neza akamaro ka siporo, abereka ko ifasha kuruhura umutwe kuko nta binyabiziga cyangwa ibindi byose byabarogoya biba biri mu muhanda.
Ikindi cyiyongeraho ni uko abitabira siporo rusange bagira amahirwe yo gusuzumwa indwara zitandura n’iz’amaso, bityo bakamenya uko bahagaze batiriwe bafata undi mwanya bajya kwa muganga.
Siporo rusange mu Mujyi wa Kigali iba buri Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi, kuva saa Moya za mu Gitondo kugeza saa Yine.





Ibitekerezo 0