Ni imodoka ya gatatu itanzwe kuva mu Ukwakira 2025 gutanga imodoka muri TengaPromo byatangira ndetse ku itariki ya 1 Gashyantare 2026 hamenyekanye undi munyamahirwe wa kane watsindiye indi igomba gutangwa muri uku kwezi.

TengaPromo ni Tombola ishamikiye kuri gahunda yitwa Tengamara yatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) igamije gushishikariza Abanyarwanda gusaba inyemezabwishyu za EBM kuri buri kintu baguze. Yatangijwe muri Nyakanga 2025 na RRA ifatanyije n’ikigo AMBITECH ari na cyo kiyishyira mu bikorwa.

Imodoka yatanzwe ni yo mu bwoko bwa KIA Sorento TLX ikurikiye izindi nka yo zatanzwe mu mezi abiri ashize.

Umuhango wo kuyitanga ku mugaragaro wabereye i Kirehe mu Isantere ya Nyakarambi iri mu Murenge wa Musaza.

Muyango wegukanye iyo modoka, akimara kuyishyikirizwa yavuze ko kuyitsindira nta kindi cyihariye byamusabye uretse gusa kwaka inyemezabwishyu no gukina ndetse agaragaza n’icyo igiye kumufasha mu mibereho ye ya buri munsi.

Ati “Icyo nabwira abantu ni uko tudakwiye kumva ko tombola ya TengaPromo ari ibintu biri aho bidashoboka. Icya mbere ni ukwiyandikisha muri TengaPromo, kutibagirwa kwaka inyemezabwishyu ya EBM kuri buri kintu uguze kandi ukibuka gutanga numero yawe ya telefone ngo abe ari yo bandikaho.”

Yongeyeho ati “Iyi modoka igiye kumfasha mu mibereho yanjye ya buri munsi kuko nsanzwe ndi umuhinzi-mworozi kandi ni yo ya mbere ntunze rero izamfasha kwiteza imbere.”

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza muri AMBITECH, Doreen Mutesi yavuze ko iyo tombola itagamije gutanga ibihembo gusa ahubwo ari ukwimakaza umuco wo gusaba inyemezabwishyu kandi ko hari umusaruro bizatanga mu gushyira itafari mu kubaka Igihugu.

Ati “Gahunda ya Tengamara yo kugenera ishimwe abaka inyemezabwishyu za EBM yatangijwe mu 2024 ariko nyuma y’igihe kirenga umwaka yari ikiriho abiyandikishije bari hafi 75.000 gusa. Igishimishije ni uko kuva icyo gihe hiyongereyeho TengaPromo muri Nyakanga 2025 abiyandikisha babaye benshi barenga 600,000. Inyemezabwishyu nazo zasabwe kuva mu 2024 nazo zisaga miliyoni eshatu.

Mutesi yongeyeho ko nyuma yo gutanga imodoka ya gatatu ibikorwa byo gukina bigikomeje kuko imodoka zizakomeza gutangwa buri kwezi kandi n’ibihembo by’amafaranga na moto bikaba bigihari mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kwaka inyemezabwishyu mu gihugu hose.

Visi Meya ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Kirehe, Nzirabatinya Modeste yavuze ko imisoro muri ako Karere ari yo nkingi ya mwamba mu iterambere ndetse ko hari intambwe igaragara iri guterwa.

Ati “Dufite intego ko mu 2029 tuzaba twakubye kabiri amafaranga yinjizwa mu misoro. Ubu tugeze kuri 1,170,000 Frw ku mwaka ariko mu 2029 turateganya ko tuzaba tugeze kuri 6,600,000 Frw. Ubu mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri tumaze kubonamo imisoro igera kuri 95% y’iyari iteganyijwe kandi ni byo bivamo ibikorwa remezo twigeza ku baturage.”

Visi Meya Modeste yasabye kandi abaturage gukangukira kwaka inyemezabwishyu kuko ari bwo umusoro utanyerezwa ukabasha gukoreshwa mu bikorwa by’iterambere harimo n’ibyo abaturage baba basaba.

Kwiyandikisha muri TengaPromo ni uguca kuri *562# ugakurikiza amabwiriza ndetse ukaba uhise winjira no muri gahunda ya Tengamara ku batari basanzwe barimo.

Nyuma yo kwiyandikisha muri Tengamara na TengaPromo, Umuguzi mu gihe yatse inyemezabwishyu ya EBM ahita ahabwa amanota muri TengaPromo ari yo amuha amahirwe yo kwegukana ibihembo by’amafaranga kuva ku 50.000 Frw kugeza kuri 1.000.000 Frw, moto n’imodoka.

Muyango Freddy usanzwe ari umuhinzi-mworozi mu Karere ka Kirehe yegukanye imodoka y’arenga miliyoni 17 Frw
Muyango Freddy usanzwe ari umuhinzi-mworozi mu Karere ka Kirehe yegukanye imodoka y’arenga miliyoni 17 Frw
Muyango Freddy (wambaye amadarubindi) yashyikirijiwe imodoka yatsindiye
Muyango Freddy (wambaye amadarubindi) yashyikirijiwe imodoka yatsindiye
Abaturage beretswe uko bashobora kwinjira muri TengaPromo
Abaturage beretswe uko bashobora kwinjira muri TengaPromo
Umuhanzi Eric Senderi ni we wasusurukije abitabiriye igikorwa cyo gutanga imodoka muri TengaPromo
Umuhanzi Eric Senderi ni we wasusurukije abitabiriye igikorwa cyo gutanga imodoka muri TengaPromo