Iki gikorwa giteganyijwe kuva tariki ya 7 kugeza tariki ya 8 Werurwe 2026, kikazabera kuri Grotta Resort iri mu Karere ka Musanze, aho abazacyitabira bazamara iminsi ibiri n’ijoro rimwe bishimana hagati yabo.
Igitekerezo cyo gushyiraho iki gikorwa kizaba kibaye ku nshuro ya mbere, cyari kigamije gufasha abantu kuruhuka, bagasangira kandi bakunguka ubundi bumenyi mu biganiro bizatangwa n’inzobere, hagamijwe kwita ku buzima bwabo bwiza.
Mu biganiro byateguwe harimo ibishobora gufasha abagore, ibyafasha abagabo ndetse n’impande zombi kugira ubuzima bwiza.
Nyuma y’ibyo haziyongeraho imikino itandukanye irimo koga, Volleyball yo ku mucanga, umupira w’amaguru wo ku mucanga, Pickleball n’indi myinshi itandukanye.
Hari kandi Jacuzzi, massage, kota umuriro, gym, Infrared sauna n’amafunguro yubaka umubiri ateguwe neza nk’umwihariko wa Grotta Resort.
Abazifuza kujyana n’imiryango yabo muri iki gikorwa bashyizwe igorora kuko hateguwe uburyo abana bazidagadura, kandi bidateye impungenge ababyeyi babo kuko umutekano wose wizewe.
Amatike ku bifuza kujya muri iki gikorwa ari mu byiciro bitatu, aho icyumba cy’umuntu umwe cyangwa babiri ku ijoro rimwe, amake azaba ari 585.000 Frw, ikindi cyishyurwe 825.000 Frw.
Icyumba cy’umuryango gishobora kujyamo abantu batatu 900.000 Frw ku ijoro rimwe.
Grotta Resort ni imwe muri Resort zigezweho mu Karere ka Musanze, kuko usibye gucumbikira abayigana mu byuma 26 ifite bigezweho, inafasha abayigana gukora kuruhuka, kuryoherwa n’ubuzima no gushyira hamwe kw’umuryango.
Ni mu gihe Fitnesspoint ari imwe mu nzu z’imyitozo ngororamubiri ziyoboye izindi mu Mujyi wa Kigali, ho ifite amashami atatu akomeye kandi arimo ibikoresho byose. Aho ni Kimihurura, Remera na Gacuriro.







Ibitekerezo 0