Mbirimo na Thrive
BK-BANNER
  • Kinyarwanda
  • English
  • French
IGEHE Logo
Rwanda Revival Conference
  • Ahabanza
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuzima
  • Ubukerarugendo
  • Ubutabera
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Amakuru
  • Diaspora
  • Abantu

Iyandikishe mu bohererezwa amakuru yacu

Amakuru agezweho ahita akugeraho

Dukurikire

Amakuru

  • Amakuru
  • Ubukungu
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Ubuzima
  • Ikoranabuhanga
  • Amashusho

IGIHE

  • Abo turi bo
  • Twandikire

Tugane

  • Kwamamaza
  • Gutanga amakuru
  • Amatangazo

Bana natwe aho uri hose

Application ya IGIHE wayisanga

  • Download on theApp Store
  • GET IT ONGoogle Play

© 2026 IGIHE.com. All rights reserved

  • Amategeko agenga imikoreshereze
  • Amategeko ajyanye n'amakuru bwite
Aisha Bonaventure Rutayisire
Aisha Bonaventure Rutayisire

X (Twitter)
Izanditswe na Aisha Bonaventure Rutayisire
Inkomoko y’imvugo “Nyir’amaguru yirukiye nyir’umugisha”
8 Nya 2013Amateka
Inkomoko y'imvugo "Nyir'amaguru yirukiye nyir'umugisha"

{Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wiremyemo amahate ahirimbana ubudahwema, ibintu byamara gutengamara hakagororerwa undi, utarushye nka we; ni bwo bavuga ngo: "Nyir'amaguru yirukiye Nyir'umugisha"}. Wakomotse kuri Kibibi na Ruzigana, bari abagaragu ba Mukobanya, ahayinga umwaka w'i 1400. Ku ngoma ya Cyilima Rugwe, hadutse umugabo w'umugoyi witwa Mulinda, agaba ingabo ze zitera u Rwanda, ubwo […]

Igihugu giteye imbere gisize inyuma umugore ntigitinda gusenyuka- Kagame
5 Nya 2013U Rwanda
Igihugu giteye imbere gisize inyuma umugore ntigitinda gusenyuka- Kagame

{Mu kiganiro cyahuje Umukuru w’igihugu, Paul Kagame n’abagore barenga ibihumbi 3 baturutse mu nzego zitandukanye z’igihugu, yatangaje ko iyo igihugu giteye imbere ariko kikibagirwa abagore muri iryo terambere, ari cya gihe usanga gitangiye gusubira inyuma.} Ikiganiro cyahuje abagore na Perezida cyabereye kuri sitade nto i Remera, kiswe "Meet president" n’insanganyamatsiko igira iti "Abagore, umusanzu mu […]

Inkomoko y’imvugo “Umutima muhanano ntiwuzura igituza”
30 Kam 2013Amateka
Inkomoko y'imvugo "Umutima muhanano ntiwuzura igituza"

{Uyu mugani bawuca iyo babonye umudabagizi w'umupfu agezweho n'ingaruka z'ibyo yananiyemo gihana; ni bwo bavuga bati: "Umutima muhanano ntiwuzura igituza, nimurekere iyo!" Wakomotse kuri Rugiramahe rwa Rujugira, ahagana mu mwaka w'i 1700. (Rugiramahe uwo, bamwe bamwita Rwamahe cyangwa se Mahe gusa)}. Cyilima Rujugira yari afite abana benshi, rubanda bise ijana rizira umusago. Abo bana be […]

Nyanza: Harashyirwa mu majwi uburangare ku ishya ry’ikigo cy’imfubyi
24 Kam 2013Amakuru
Nyanza: Harashyirwa mu majwi uburangare ku ishya ry’ikigo cy’imfubyi

{Nyuma y’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zibasira ahantu hatandukanye mu Rwanda bikavugwa kenshi ko biterwa n’insinga z’amashanyarazi cyangwa igenda n’igaruka rya hato na hato ku muriro wa EWSA, i Busasamana ho mu kigo cy’imfubyi Ste Antoine barakeka ko habayeho uburangare bw’umukozi}. Kuri uyu wa gatanu tariki 21 Kamena 2013 mu Murenge wa Busasamana mu Karere Nyanza […]

Imyumvire y’Abakurambere ku bazimu
16 Kam 2013Umurage
Imyumvire y’Abakurambere ku bazimu

{Kuva kera Abanyarwanda bemeraga ko umuntu agizwe n’umubiri uboneka n’igicucu kitaboneka, byombi bigateranya ikiremwa gifite ubwenge n’ugushaka. Abanyarwanda bo hambere bavugaga ko iyo umuntu apfuye, umubiri uba umurambo, igicucu kikaba umuzimu utagaragara kandi udafatika}. Abanyarwanda ba kera bavuga ko nubwo umuzimu aba ikuzimu, akunda iby’imusozi; akaza gusura abe bakiriho. Abasaba kumwubaha no kumwiyambaza, arabagenzura areba […]

Uburyo filimi itegurwa, igakinwa kugeza igejejwe ku baguzi
9 Kam 2013Sinema
Uburyo filimi itegurwa, igakinwa kugeza igejejwe ku baguzi

{Hashize iminsi hanze ku isoko mu Mujyi wa Kigali ndetse no hirya no hino mu Turere tw’u Rwanda hagaragara urubyiruko rucuruza za filimi ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda binagaragara ko zimaze kuba nyinshi. Ese gukora izi filimi biroroshye?} Kugira ngo dusobanukirwe tunamenye uburyo filimi zikorwa turagendera kuri imwe muri filimi yakozwe n’umuhanzi Habyarimana Charles wakoze iyitwa […]

Inkomoko y’imvugo “Ageze aharindimuka”
9 Kam 2013Amateka
Inkomoko y'imvugo "Ageze aharindimuka"

{Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wari ufite ibintu hanyuma akaga kakabimumaraho agasonza isangu; ni bwo bavuga ngo "Naka ageze aharindimuka!"} Wakomotse kuri Rugara w’i Giseke na Nyagisenyi ho mu Busanza (Butare); ahagana mu mwaka1900. Mbere y’aho ku ngoma ya Rwogera, hateye inzara bayita Rwarugereka yaje gukomera ku ngoma ya Rwabugili. Ubwo mu Karere ka […]

Kimironko: Baketsweho gushaka gusezerana mu mategeko bafite isezerano ku bo basize mu cyaro
30 Gic 2013U Rwanda
Kimironko: Baketsweho gushaka gusezerana mu mategeko bafite isezerano ku bo basize mu cyaro

{Ubwo hari abatari bake baturuka mu cyaro baje gushaka akazi mu Mujyi wa kigali bakahashingira ingo, imiryango 12 muri 30 yagombaga gusezerana mu mategeko mu murenge wa Kimironko bari bamaze igihe babana bitemewe batumwe ibyangombwa ko nta bandi basezeranye nabo barabibura}. Niragire Theophile, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko yasezeranyaga iyi miryango kuri uyu wa Kane […]

Hari ababyeyi bohereza abana babo kugororerwa mu kigo cya Iwawa
27 Gic 2013U Rwanda
Hari ababyeyi bohereza abana babo kugororerwa mu kigo cya Iwawa

{Mu gihe abantu batandukanye bavuga ko urubyiruko rurererwa mu kigo ngororamuco cy’Iwawa ari inzererezi bakura ku mihanda bakaburiza imodoka ku ngufu bakabajyana Iwawa, Ubuyobozi bw’iki kigo bwo buvuga ko benshi mu bana baba bafite boherezwa n'imiryango yabo}. Mu biganiro byahuje ababyeyi n’abarezi b’ikigo ngororamuco cy’Iwawa kuri iki cyumweru tariki 26 Gicurasi 2013, ubuyobozi bw’icyo kigo […]

Inkomoko y’imvugo “Kugenda nka Nyomberi”
11 Gic 2013Amateka
Inkomoko y'imvugo "Kugenda nka Nyomberi"

{Uyu mugani, Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu cyangwa se ibintu by’interagahinda bizimiranye mu buryo bw’uruhenu, ni bwo bavuga ngo "Yagiye nka Nyombeli, cyangwa byagiye nka Nyombeli". Wakomotse ku muhigi w’umukogoto witwaga Nyombeli. Yari umagaragu wa Mazimpaka ku Ijuru rya Kamonyi; ahayinga umwaka wa 1700.} Hambere ku ngoma ya Mazimpaka, Nsoro umwami w’u Bugesera (butaraba ubw’u […]

Umuvugo “Ibyiruka rya Maheru”
6 Gic 2013Ikinyarwanda
Umuvugo "Ibyiruka rya Maheru"

{Mu Kinyarwanda dusangamo amoko menshi y’inyandiko zo mu gihe cya kera n’icy’ubu. Inyandiko za kera zakomotse k’ubuvanganzo nyemvugo bwagiye bushyirwa mu nyandiko kuva aho Abanyarwanda bamenyeye kwandika babifashijwemo n’abahanga bo ha mbere, bahimbaga kandi bakavuga mu mutwe ibyo batoye bitanditse, nk’ibisigo, ibyivugo, imigani, amazina y’inka n’ibindi.} IGIHE twifuje kubagezaho umuvugo “Ibyiruka rya Maheru” wahimbwe kandi […]

Inkomoko y’imvugo “Yagiye kwangara”
29 Mat 2013Amateka
Inkomoko y'imvugo "Yagiye kwangara"

{Uyu mugani, bawuca iyo bumvise umuntu yikuye mu bususuruke (ahantu heza) akajya guhobagizwa n’akaga (kumera nabi abyiteye) imihanda yose; nibwo bavuga, ngo “Yagiye kwangara!” Wakomotse kuri Nyiramataza muka Rukali; ahasaga umwaka wa 1400. Yikuye mu bususuruke yicyura kwa Ngara, amaze kugerayo hamuhindukira inka y’inkungu (hamumerera nabi cyane); atangira guhobagizwa n’umuruho (kubaho nabi).} Mibambwe Sekarongoro uwo […]

Ibisakuzo, umukino-murage wuzuye ubwenge
24 Mat 2013Umurage
Ibisakuzo, umukino-murage wuzuye ubwenge

{Ibisakuzo ni umukino wo mu magambo, ibibazo n’ibisubizo abantu baba basubizanya bigashimisha cyane abakuru n’abato kandi birimo ubuhanga. Iyo umwe ajya kubaza undi igisakuzo agira ati “{Sakwe sakwe}” bakamusubiza bati “{Soma}”, akabona kubaza.} Nk'uko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, ibisakuzo na byo byagiraga abahimbyi b’inzobere, bahoraga bacukumbura ijoro n’umunsi, kugira ngo barusheho kunoza no gukungahaza uwo […]

Inkomoko y’ijambo “Amaburakindi”
21 Mat 2013Amateka
Inkomoko y'ijambo "Amaburakindi"

{Uyumugani bawuca iyo bahaye umuntu ikidashyitse ku bw’amikoro make, ni bwo bavuga ngo “Ni amaburakindi ntacyo muhaye”. Wakomotse kuri Kindi cya Manyurane w’i Bugesera ahagana mu mwaka wa 1400.} Icyo gihe u Bugesera bwari butaraba ubw’u Rwanda, hariho umugabo witwaga Manyurane, akaba umutware ukomeye wa Nsoro Bihembe. Mu bana be b’abahungu habyirukamo uwitwa Kindi, abyirukana […]

Inkomoko y’imvugo “Kami ka muntu ni umutima we”
17 Mat 2013Amateka
Inkomoko y’imvugo “Kami ka muntu ni umutima we”

{Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yiyemeje kwihitiramo icyo bamwe bamubuza; ni bwo bagira bati « Kami ka muntu ni umutima we nimumwihorere». Wakomotse kuri Muhangu wo mu Mvejuru (Butare) ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro, ahasaga umwaka wa 1400.} Kuri iyo ngoma, hariho umugabo witwa Muhangu, akaba umupfumu wa Mibambwe Sekarongoro. Muri ubwo bupfumu bwe, […]

Menya imwe mu ndirimbo za Sebanani Andre yise “Zuba ryanjye”
16 Mat 2013Umurage
Menya imwe mu ndirimbo za Sebanani Andre yise “Zuba ryanjye”

{Sebanani Andre ni umwe mu bahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yari umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ( ORINFOR). Azwi mu “Ndamutsa” zakinaga amakinamico kuri Radio Rwanda. Yamenyekanye cyane kandi muri orchestra Impala. Yari afite indirimbo yaririmbye ku giti cye ndetse n’izo yafatanyije n’abo mu Mpala.} Menya imwe mu ndirimbo z’umuhanzi Sebanani Andre “Zuba […]

70% by’abana bari mu bigo by’imfubyi bahunze ubukene bw’imiryango
14 Mat 2013U Rwanda
70% by’abana bari mu bigo by’imfubyi bahunze ubukene bw’imiryango

Imibare yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y'igihugu y’abana yerekana ko mu gihe bafatanya na Minisiteri y’Umuryango ngo bashakire abana imiryango babamo babavana mu bigo by’imfubyi, yasanze 70% bayifite ariko barayikuwemo n’ubukene. Komisiyo y'igihigu y'abana iri mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki y'uko buri mwana agira umuryango arererwamo, yasanze hari abana bari hirya no hino mu bigo […]

Inkomoko y’imvugo “Ndatega zivamo”
14 Mat 2013Amateka
Inkomoko y'imvugo "Ndatega zivamo"

{"Ndatega zivamo!" ni umugani wamamaye mu Rwanda, ucibwa n'umuntu umaze kugira intege nke. Waturutse ku mugabo witwaga Ntambabazi ya Rufangura, mu Bitagata bya Muganza i Rukoma (Gitarama), ahayinga umwaka w'i 1600.} Ntambabazi uwo yari umuzigaba, yimuka mu Bwanacyambwe i Ruhanga na Mbandazi, ajya gutura i Rukoma mu Gishubi cya Muganza ahitwa mu Bitagata. Yari umutezi […]

Inyangamugayo ya Gacaca ifite imyaka 113 yagabiwe inka
11 Mat 2013U Rwanda
Inyangamugayo ya Gacaca ifite imyaka 113 yagabiwe inka

{Umusaza Ndagijimana Godefroid w’imyaka 113 wabuze abe muri Jenoside yakorewe abatutsi barenga 50, yari mu nyangamugayo z’inkiko Gacaca akaba ubu ari umwunzi mu gace atuyemo, yagabiwe inka n’Akarere ka Kicukiro.} Akarere ka Kicukiro mu rwego rwo gshimiura uruhare yagize mu gihe cy’imanza za Gacaca, nk’uko tubikesha ORINFOR, kashyikirije inka umukambwe Ndagijimana, kamushimira ubwitange n’umurava yagaragaje […]

Inkomoko y’imvugo “Rubanda ni abahanya”
5 Mat 2013Amateka
Inkomoko y'imvugo "Rubanda ni abahanya"

{Rubanda ni abahanya ni umugani baca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we; ni bwo bagira bati "Rubanda ni abahanya!" Wakomotse ku muja wa Mibambwe Sekarongoro witwaga Nyirabihanya muka Buyoyo w'i Nyarusave ku itaba rya Bugoba i Rukoma (Gitarama); ahasaga umwaka wa 1400. } Ku ngoma ya Mibambwe, hariho umugabo Buyoyo, sekuru wa […]

Komeza udukurikire
Facebook
Youtube
TikTok
WhatsApp
X (Twitter)
Instagram