{Umusaza Ndagijimana Godefroid w’imyaka 113 wabuze abe muri Jenoside yakorewe abatutsi barenga 50, yari mu nyangamugayo z’inkiko Gacaca akaba ubu ari umwunzi mu gace atuyemo, yagabiwe inka n’Akarere ka Kicukiro.}
Akarere ka Kicukiro mu rwego rwo gshimiura uruhare yagize mu gihe cy’imanza za Gacaca, nk’uko tubikesha ORINFOR, kashyikirije inka umukambwe Ndagijimana, kamushimira ubwitange n’umurava yagaragaje muri iyo mirimo itari yoroshye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abaturage baturanye n’uyu mukambwe bavuga ko batangazwa kandi bakanashimishwa n’umuhate we, agaragaza mu gukorera igihugu mu myaka ye y’izabukuru irenga 100.
Ndagijimana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamutwaye abana, abuzukuru n’abandi bamukomokaho basaga 50. Na we kandi mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda muri 1959, yarakubiswe cyane, akanashyirwa mu gitaka akiri muzima n’abo mu ishyaka rya Parmehutu, ariko akaza kwitaburura akoresheje intoki aho yagendaga acukura buhoro buhoro kugeza ubwo yivanye muri iryo taka bari bamurunzeho.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage, avuga ko ahanini guha uyu musaza iyo nka iherekejwe n’inyana yayo iheruka kubyara, ari ukumushimira uruhare runini yagize mu guca imanza zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi kugeza n’ubu akaba akigaragaza ubwitange mu gukorera no guteza imbere igihugu.


Ibitekerezo 0