{Ubwo hari abatari bake baturuka mu cyaro baje gushaka akazi mu Mujyi wa kigali bakahashingira ingo, imiryango 12 muri 30 yagombaga gusezerana mu mategeko mu murenge wa Kimironko bari bamaze igihe babana bitemewe batumwe ibyangombwa ko nta bandi basezeranye nabo barabibura}.

Niragire Theophile, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko yasezeranyaga iyi miryango kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2013, yavuze ko mu Murenge ayobora imiryango igera kuri 30 yari afite ku rutonde rw’abasezerana, hari abangiwe gusezerana.

Yagize ati “Kubera ubushishozi twagize ubwo twasabaga ibyangombwa iyo miryango, igera kuri 12 ntiyatugaragarije ibyemezo by'uko ari ingaragu, bakwiye kugira uburenganzira bwo gusezerana imbere y’amategeko, kuko ntitwasezeranya batabizanye. Bishoboka cyane rero ko bafite abandi bashakanye kuko icyo cyangombwa ubusanzwe ntikibura.”

Iyi miryango yasezeranye 99% ntabwo bavukiye mu Murenge wa Kimironko nk’uko Niragire yakomeje abivuga, benshi muri bo bageze mu Mujyi wa Kigali mu gushakisha imirimo itandukanye, bakahashakira abagore bagahita bibanira mu buryo butemewe n’amategeko, kimwe mu bijya bikurura mu miryango amakimbirane.

Niragire avuga ko nyuma y’ibarura n’ubukangurambaga bw’umwaka umwe Umurenge wa Kimirongo wakoze mu bahatuye, iyi miryango yiyemeje kubana neza no gusezerana imbere y’amategeko. Ibyo bikaba byari no mu mihigo y’uyu mwaka bifuzaga kurangiza imiryango yose ibanye mu buryo byemewe n’amategeko.

Murwanashyaka Jean Damascene na Mukamurenzi Josephine, bamwe mu basezeranye, bari bamaze imyaka 8 babana bafitanye abana 4, batangarije IGIHE ko bishimiye kuba bashoboye gusezerana nyuma y’igihe kinini babana barananiwe gufata icyemezo.

Umugabo yagize ati “Kutabona utugira inama nzima ni kimwe mu byatumye tumara iyi myaka yose twiberaho gutyo gusa, ariko abakozi b’Umurenge baratwegereye batugira inama, twumva ko bikenewe ko twasezerana byemewe n’amategeko.”

Umugore we yavuze ko yishimiye ko kuva ubu agize agaciro mu muryango. Ati “Ubu ndatuje kuko mpawe uburenganzira n’itegeko cyane cyane ku mitungo twahahanye n’umugabo wanjye ndetse no ku bana twabyaranye.”

Mu nyigisho no mu nama zatanzwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge kuri iyi miryango yabasabye kudasezerana by’umuhango kuko bagize inshingano nshya zitandukanye n’izo bari basanganywe cyane cyane guha uburere bubereye igihugu abana babyaye n’abo bazabyara, batirengagije kubyara abo bashoboye kurera bijyanye n’ubushobozi bwabo ndetse n’ubw’igihugu muru rusange.

Niragire Theophile Umunyamabanga nshingwabikorwa atanga inama ku bagiye gusezerana
Niragire Theophile Umunyamabanga nshingwabikorwa atanga inama ku bagiye gusezerana
Imwe mu miryango irahirira ku ibendera ry'igihugu, kubana byemewe n'amategeko
Imwe mu miryango irahirira ku ibendera ry'igihugu, kubana byemewe n'amategeko