{Nyuma y’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zibasira ahantu hatandukanye mu Rwanda bikavugwa kenshi ko biterwa n’insinga z’amashanyarazi cyangwa igenda n’igaruka rya hato na hato ku muriro wa EWSA, i Busasamana ho mu kigo cy’imfubyi Ste Antoine barakeka ko habayeho uburangare bw’umukozi}.
Kuri uyu wa gatanu tariki 21 Kamena 2013 mu Murenge wa Busasamana mu Karere Nyanza mu kigo kirererwamo imfubyi cya Ste Antoine, inzu abakobwa bararamo yafashwe n’inkongi y’umuriro ariko habaho ubutabazi bw’ibanze ntiyagira byinshi yangiza.
Muganamfura Syrvestre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana iki kigo giherereyemo, yatangarije IGIHE ko kubera ko iki kigo kiri hafi y’umuhanda abaturage bahise batabara ndetse nabo nk’ubuyobozi bagahita bahagera bagatangira kuzimya uwo muriro wari utarafata igice kinini cy’iyo nyubako.
Ku cyaba cyateje iyi mpanuka Muganamfura yatangaje ko nk’umwe mu bahageze mbere akeka ko yatewe n’uburangare nubwo iperereza rigikomeje.
Yagize ati “Kubera ko twabonye ko umuriro wahereye mu cyumba animatrice w’abana araramo, tukahasanga n’ipasi ku buriri, yadusobanuriye ko ngo yayicometse agiye gutera imyenda agasanga umuriro wabuze, ariko akavuga ko yangeye akayicomokora.”
Muganamfura akomeza avuga ko urebye uko habanje gushya matola n’igitanda uwo mukobwa aryamaho n’aho ipasi yari iteretse bishoboka cyane ko yasize atayicomokoye, umuriro wagaruka matola igatangira gushya igakongeza ahandi hose harimo n’igisenge ndetse n’inkweto nke z’abana kuko ibindi babashije kubisohoramo bitarafatwa.
Iperereza riracyakomeje ku cyaba cyateje iyi mpanuka ariko Muganamfura avuga ko ibyinshi byarokowe uretse igitanda cy’uwo mukozi cyahiye kigakongoka ndetse n’igice gito cy’igisenge cy’icyumba araramo.

Ibitekerezo 0