Imibare yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y'igihugu y’abana yerekana ko mu gihe bafatanya na Minisiteri y’Umuryango ngo bashakire abana imiryango babamo babavana mu bigo by’imfubyi, yasanze 70% bayifite ariko barayikuwemo n’ubukene.

Komisiyo y'igihigu y'abana iri mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki y'uko buri mwana agira umuryango arererwamo, yasanze hari abana bari hirya no hino mu bigo by’imfubyi atari gusa imfubyi ku buryo bashakirwa imiryango ibarera, ikabaha urukundo rwa kibyeyi kugira ngo ibyo bigo bifungwe. Bimaze kugaragara ko muri abo bana harimo abafite imiryango bagiye baturukamo bahunze imibereho mibi.

Mu nkuru dukesha Izuba Rirashe, ivuga ko Nyiramatama Zaina, umuyobozi wa Komisiyo y’Abana, atangaza ko nubwo byagaragaye ko bafite abana bava mu miryango yabo bakihitiramo kwigira mu bigo by’imfubyi bahunga ubukene n’amakimbirane mu babyeyi nayo akenshi usanga ashingiye ku bukene. Zaina avuga ko iki gikorwa cyo gushakira abana imiryango cyizwe neza, ndetse n’izo mbogamizi bagerageje kuzishakira ibisubizo.

Ati “Ku kibazo cy’abana basanzwe bafite imiryango, ubu turimo turagerageza kwiga ibibazo by’iyo miryango kugira ngo tuyihe ubufasha, niba bigaragaye ko abana bari baratorotse kubera kubura ibibatunga, abandi batabona amafaranga y’ishuri, tuzakomeza kubaha ubufasha ariko bari iwabo, kuko icyo twifuza ari uko babona urukundo rwa kibyeyi, aho ikibazo giterwa n’amakimbirane y’ababyeyi naho tuzagerageza kwegera iyo miryango tuyigishe kandi nayo dukomeze kuyiba hafi dufatanyije na Minisiteri y’Umuryango.”

Ikibazo cyakunze kugaragara mu myaka yashize, cy’imiryango myinshi yafataga abana ngo igiye kubarera ariko bikaza kugaragara ko badafatwa neza, Nyiramatama yavuze ko iyi gahunda izakoranwa ubushishozi, mbere y’uko ababyeyi bifuza umwana bamuhabwa, bazajya babanza kwigwaho bihagije, hamenyekane impamvu nyamukuru ituma bifuza gufata umwana wo kurera.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Abana, Nyiramatama Zaina, atangaza ko kugeza ubu bifuza imiryano 500 yo kwakira abana bari mu bigo by’imfubyi, yizera ko imiryango mizima ifite umutima wa kibyeyi itazabura ngo yakire abo bana barererwe mu miryango.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Abana, Nyiramatama Zaina
Umuyobozi wa Komisiyo y’Abana, Nyiramatama Zaina