{Mu kiganiro cyahuje Umukuru w’igihugu, Paul Kagame n’abagore barenga ibihumbi 3 baturutse mu nzego zitandukanye z’igihugu, yatangaje ko iyo igihugu giteye imbere ariko kikibagirwa abagore muri iryo terambere, ari cya gihe usanga gitangiye gusubira inyuma.}
Ikiganiro cyahuje abagore na Perezida cyabereye kuri sitade nto i Remera, kiswe "Meet president" n’insanganyamatsiko igira iti "Abagore, umusanzu mu iterambere"; abagore bakitabiriye baturutse mu turere twose tw’u Rwanda guhera ku rwego rw’Umudugudu, abo mu Nteko Ishinga Amategeko, abo mu butabera, amashuri makuru na za Kaminuza, abapolisikazi, abasirikare ndetse n’ababyeyi bakuru.
Mu butumwa Perezida Kagame yahatangiye, yatangaje ko kumva ko igihugu kirimo guteza imbere abagore, bidakwiye kuba igitangaza ahubwo bikwiye kumvikana ko ari uburenganzira nabo bagomba nk’ikiremwa muntu.
Agaruka ku bayobozi bamwe b’ibihugu byiyita ko bikomeye, bikaza kubwiriza ibihugu by’Afurika guteza imbere abagore birimo n’u Rwanda, Perezida Kagame yagize ati “Biratangaje kubona bamwe muri abo biyita ko bashaka guteza imbere uburengazira bw’abagore, nyamara wajya iwabo ugasanga abagore baho batanatora, u Rwanda rwo rero rwamenye ko itarambere ritarimo umugore ntaho riba rigana.”
Akomeza agira ati “Iyo ibyo bihugu byibeshye ko birimo gutera imbere, ariko nyuma bikisanga byaribagiwe abagore, ntabwo ubwo bukungu bwabyo butinda gusenyuka kuko baba barasize urwego rukomeye.”
Umukuru w’igihugu kandi, yatangaje ko nta mibare yaba ihari mu gihe Leta yakwirengagiza 53% by’abagore batuye u Rwanda, ati “Ubwo bwaba ari ubuswa bungana gute wirengagije uyu mubare munini, maze ukavuga ko ugamije iterambere, ibyo uvuga ntaho byaba bigana.”
Perezida Kagame yashimangiye ko kugeza ubu abagore bafashijwe mu nzego zitandukanye, zirimo uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Yagize ati "Twazamuye umugore duhereye ku mwana w’umukobwa ngo yige kuko aribyo soko y’ubukungu, ibyo byarakozwe. Nyuma twarebye ku bize, abarangije ndetse n’abatarize nabo bashakirwa icyabateza imbere binyuzwa mu kubahugura mu bucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere kugeza n’aho basigaye basagurira n’amasoko."
Usibye uburezi banashyiriweho Ikigega cy'ingwate BDF, gifasha abagore kubona inguzanyo.
Umugore n’umugabo baruzuzanya mu rugamba rwo guteza igihugu imbere
Perezida wa Repubulika yabwiye abagore ko mu byo bakora byose batagomba kubyiharira kuko hagomba ubufatanye n’abagabo kandi abagabo nabo bakabyumva.
Yagize ati "Umugabo akwiye kumva, akiyumvisha, byaba ngombwa akumvishwa ko ikimerera umugore neza kigera no ku mugabo, ikimubujije amahoro nawe kiyamubuza, umugore ukize akiza umugabo we, n’ukennye akamukenesha."
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) cyaranzwe n’imbyino, imivugo, n’ubuhamya birimo ubutumwa busingiza iterambere abagore bagejejweho na Leta y’Ubumwe.














Ibitekerezo 0