{Ibisakuzo ni umukino wo mu magambo, ibibazo n’ibisubizo abantu baba basubizanya bigashimisha cyane abakuru n’abato kandi birimo ubuhanga. Iyo umwe ajya kubaza undi igisakuzo agira ati “{Sakwe sakwe}” bakamusubiza bati “{Soma}”, akabona kubaza.}
Nk'uko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, ibisakuzo na byo byagiraga abahimbyi b’inzobere, bahoraga bacukumbura ijoro n’umunsi, kugira ngo barusheho kunoza no gukungahaza uwo mukino.
IGIHE twifuje kubasangiza kuri bimwe mu bisakuzo.
Sakwe, Sakwe : "Soma"
1. Uwagaca yaba ari umugabo: “Kubuza umuryi kurya”
2. Inka yanjye nyizirika ku nzira uyinyuzeho wese akayishitura: “Urutoryi”
3. Rukara rw’umwami yicarira abagabo batatu: “Inkono”
4. Faraziya aceza yicaye: “Akayunguruzo”
5. Nshukuye urwina sinatara: “Igihandure cy’ivunja”
6. Karatembashyashya: “amazi ku iteke”
7. Ariya mabuye ya rubarabara wayabara ukayarangiza naguhemba: “Inyenyeri”
8. Mpagaze inaha ndasa kwa Myasiro i Burundi: “Umurabyo”
9. Inka yanjye yimira mu kinono, ikabyarira mu ihembe: “Igitoki “
10. Nagutera akazibaziba ka ntibazirikana rubanda bashishwa nabi: “Gusaba uwo wimye”
11. Bwira rugango, uti "Rugahura aragusize": “Umutsima n’inyama”
12. Umugore wanjye ni Nyiradimbadimba uje wese adimbamo: "Isekuru”
13. Nagutera icyatumye umugabo ataryama" “Ifaranga”
14. Nubatse urugo hejuru y’urupfu: “Ubwato mu kiyaga; Indege mu kirere”
15. Dore iryo shyamba ritabona: “umusatsi w’intabwa”
16. Zigaritse amahembe zose ntiwamenya iyo nyoko yakowe: “Ingara z’iminyinya”
17. Karuhura mukuru w’urupfu: “Ibitotsi”
18. Kamanutse kibarangura kati nkazasubirayo ndakambura data: “Akababi k’umuvumu"
19. Bakobwa ntimukanseke nabuze aho mpisha: “Innyo y’ihene”
20. Abambarantama ba Ntaragonda batwara amacumu bayacuritse: “Imirizo y’inka”

Ibitekerezo 0