{Mu gihe abantu batandukanye bavuga ko urubyiruko rurererwa mu kigo ngororamuco cy’Iwawa ari inzererezi bakura ku mihanda bakaburiza imodoka ku ngufu bakabajyana Iwawa, Ubuyobozi bw’iki kigo bwo buvuga ko benshi mu bana baba bafite boherezwa n'imiryango yabo}.

Mu biganiro byahuje ababyeyi n’abarezi b’ikigo ngororamuco cy’Iwawa kuri iki cyumweru tariki 26 Gicurasi 2013, ubuyobozi bw’icyo kigo bwasabye ababyeyi ubufatanye kugira ngo intego zabo zirimo kugarura abana ku murongo muzima zigerweho.

Ibyo biganiro byibanze ku ruhare rw’ababyeyi mu gufasha abana bagororerwa muri icyo kigo kwitandukanya n’ingeso mbi zose zigira ingaruka ku buzima bwabo.
Nk’uko Niyomugabo Nicolas abivuga ngo iki kigo cyashyiriweho kugorora urubyiruko rwishoye mu ngeso ariko hakenewe ubufatanye n’ababyeyi babo ngo ibyo bikorwa babicikeho burundu.

Yagize ati “Abana dufite ku kigo cya Iwawa ni abishoye mu biyobyabwenge, abigize inzererezi ndetse n’abananiranywe n’ababeyi babo hanyuma bakabatwoherereza, iyi niyo mpamvu nyamukuru ituma dusaba ababyeyi ubufatanye, kugira ngo uburere baba baraherewe muri iki kigo babugumane igihe bazaba barasubiye mu miryango yabo.”

Kayitana Charles, uhagarariye ababyeyi barerera mu kigo cya Iwawa yavuze ko benshi mu rubyiruko rwaharerewe rwahinduye imyitwarire kandi rumaze kwigeza kuri byinshi.

Mu buhamya bwahatangiwe, umwana warerewe Iwawa yavuze ko amaze kwitandukanya n’ingeso y’ubusinzi nyuma y’umwaka yahamaze, agira inama urubyiruko gucika ku biyobyabwenge asaba ababyeyi, na Leta kubaba hafi babafasha kwiteza imbere.

Ikigo ngororamuco cya Iwawa, giherereye mu kirwa cya Iwawa kiri mu Karere ka Rutsiro, cyatangiye muri 2010, kimaze kugorora abana 2,056 nk’uko Ubuyobozi bwacyo bubivuga. Bahabwa amasomo y’uburere mboneragihugu ngo bahindure imyumvire ndetse n’ubumenyingiro bwiganjemo imyuga izabafasha mu gihe bazaba basubiye mu miryango yabo. Kuri ubu bafite abandi bana 655 nabo bazasoza amasomo yabo mu kwezi kwa gatandatu 2013.

Urubyiruko rw'Iwawa rwigishwa imyuga itandukanye izarufasha mu buzima  (foto TNT)
Urubyiruko rw'Iwawa rwigishwa imyuga itandukanye izarufasha mu buzima (foto TNT)