{Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yiyemeje kwihitiramo icyo bamwe bamubuza; ni bwo bagira bati « Kami ka muntu ni umutima we nimumwihorere».
Wakomotse kuri Muhangu wo mu Mvejuru (Butare) ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro, ahasaga umwaka wa 1400.}

Kuri iyo ngoma, hariho umugabo witwa Muhangu, akaba umupfumu wa Mibambwe Sekarongoro. Muri ubwo bupfumu bwe, yari afite n'ubutoni bwinshi kuri shebuja.

Bukeye, umwe muri ba bagore ba Mibambwe asama inda, imaze gukura, Mibambwe ategeka abapfumu be kumushakira aho umugore we akwiye kuzabyarira. Abapfumu bajyana imbuto y'uwo mugore bararagura. Abenshi bemeza ko akwiye kubyarira mu Cyambwe (ahahoze ari Gitarama); Muhangu wenyine yemeza ko akwiye kubyarira mu Bitagata bya Muganza (ahahoze ari i Gitarama).

Bavuye mu rugishiro (aho abapfumu bateranira baragura), baza kuvuga uburyo imana zeze. Bageze kuri Mibambwe, bati «Twese twemeje ko umugore wawe akwiriye kuzabyarira mu Cyambwe, kereka Muhangu wenyine ni we wereje ko akwiriye kubyarira mu Bitagata bya Muganza! ». Kubera ubutoni bwa Muhangu, bituma Mibambwe yemera mu Bitagata bya Muganza.

N'uko umugore wa Mibambwe bamwohereza mu Bitagata kwaramirayo. Haciyeho iminsi, agiye ku nda arananirirwa arapfa. Abapfumu bereje ko yabyarira mu Cyambwe baba baboneyeho urwaho rwo kurega Muhangu wabarushaga ubutoni; dore ko nta muhakwa ukunda undi. Babwira Mibambwe bati «Nta kindi kishe umugore wawe yishwe na Muhangu watumye ajya kwaramira aho atereje!». Mibambwe bimujyamo arabyemera, biramubabaza cyane.

Inkuru igera kuri Muhangu iwe mu Mvejuru. Abyumvise arahambira n’abe n'ibye byose, aracika ajya i Burundi. Agezeyo acyeza umwami waho, aramwakira, amushyira mu bapfumu be. Muhangu aratona cyane kurusha uko yari ameze mu Rwanda. Ubwo yari afite abana b'abadabagizi (abatesi) kuko bakuriye mu bukire, ariko bagakunda no guhakwa i Bwami, ntibiyibutse no gusezera ngo batahe.

Bukeye Muhangu arabyitegereza, asanga abana be nta cyo bazimarira, ni bwo abasezereye ubwe barataha. Bamaze gutaha, na we arabakurikira abasanga iwe. Akigerayo arabatumiza ngo baze kumwitaba. Bahageze, atumiza abatoni be n'abagaragu be, bose baraterana.

Ahamagara abana be arababwira ati «Bana banjye kwikota i Bwami si bibi: ibibi byanyu ni ukutagira icyo mubwira umwami mukimusaba!», ati «Mubuze akandi kami kadahwanye n'umwami, ariko kakaba ari ko gatuma umuntu abana n'umwami neza?» Abahungu be n'abagaragu birabayobera, bararebana gusa. Muhangu abonye ko bajumariwe, ati «Dore ako kami gato gashyikiriza umuntu ku mwami, ni umutima we». Bose batangarira iryo jambo Muhangu abatunguje.

Nuko haciyeho iminsi Muhangu arapfa, abana be basigara muri bwa butoni yabacumbiye. Bukeye mukuru wabo akubaganya umugore w'umwami w'i Burundi baramufata; bimushyira mu makuba arabohwa aranyagwa, byototera na barumuna be bose baranyagwa.

Abagaragu ba Muhangu bamaze kubibona, bibuka rya jambo yasize avuze, bati «Muhangu yabivuze ukuri koko; Kami ka muntu ni umutima we! » Yavuze ko umutima w'umuntu ari akami gato, umwami akabangikana na ko; ariko kakaba ariko gatuma akunda nyira ko!

Nuko rubanda babisamira hejuru ubwo, babona uwiyemeje icyo abandi bamuhinyuriraga, bati «Nimumureke burya kami ka muntu ni umutima we!»
Kami ka muntu = umutimanama.

{Hifashishijwe igitabo “Ibirari by’insigamigani”}