Padiri Fraterne Nahimana ukorera ivugabumwa muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Mubuga, Diyoseze ya Nyundo yanenze umuvandimwe we Chaste Gahunde n'abandi baharabika ubuyobozi bw'u Rwanda, avuga ko yagerageje kumwereka ko ibyo arimo atari byo undi agashinga ibiti mu matwi.
Bamporiki Edouard, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yagereranyije abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda n’ikamyo zapfiriye mu muhanda, asaba Abanyarwanda kutazikurikira, ahubwo bakazinyuraho bagakomeza urugendo rw’iterambere ry’Igihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko umuhanda Karongi-Birambo-Ruhango ugiye gushyirwamo kaburimbo, nyuma y’uko inyigo y’uyu mushinga irangiye, ikagaragaza ko uzatwara asaga miliyari 100 Frw.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko bugiye kujya bujyana mu nkiko ababyeyi birengagiza inshingano zo kwita ku bana babo, bikabaviramo kujya kuba mu muhanda.
Ubuyobozi bw'Ibitaro Bikuru bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y'Iburengerazuba bwatangaje ko kuva muri Nyakanga 2025 kugera muri Kamena 2026, byahaye serivisi yo gukuramo inda mu buryo butekanye abagore 350 barimo 40% bari munsi y'imyaka 18.
Umwaka 2025 warangiye mu Rwanda habarurwa ibinyabiziga 394.154 birimo moto 276.925, byiganjemo ibyaguzwe n'abashoramari bakabiha abashoferi babibatwarira bakabishyura amafaranga yitwa ‘versement’ hashingiwe ku masezerano bagiranye.
Umusore w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina w’imyaka 77 amuteye icyuma.
Ikigo gitanga serivisi z’ubwikorezi hifashishijwe drones, Zipline Rwanda, cyatangaje ko ishami rya Karongi rizatangira gutanga serivisi mu ntangiriro z'Ukwakira 2026.
Mufulukye Fred wari umaze imyaka itanu ari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe igororamuco yatangaje abona igihe cyari kigeze ngo akorerwe mu ngata.
Umugore w'imyaka 46 wari utuye mu Karere ka Karongi yapfuye nyuma yo kunywa umuti wa kiyoda akimara kubyara.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco yasabye abatuye mu ngo zirenga 214.000 zingana na 29% by'izituye iyi ntara kwimuka bakajya ahagenewe imiturire iboneye.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi bwahakanye amakuru avuga ko umwana w’imyaka itatu y’amavuko yapfuye nyuma yo kwimwa ubuvuzi, buvuga ko ababyeyi be batinze kumugeza kwa muganga kuko batari bafite ubwisungane mu kwivuza.
Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Rutsiro yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho icyaha cyo gutanga ruswa ingana n'ibihumbi 800 Frw ngo badatabwa muri yombi ku cyaha cyo gucuruza amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Urukiko rw'Ibanze rwa Bwishyura rwakatiye umunyamakuru Ngoboka Sylvain igifungo cy'umwaka n'amezi atandatu n'ihazabu ya 250.000Frw, ariko umwaka urasubikwa.
Kivu Choice yororera amafi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke yatangaje ko agiye kubaka uruganda rw'ibiryo by'amafi ruzatangirana ubushobozi bwo gukora toni eshanu ku isaha.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi bwatangaje ko mu myaka ibiri ishize abarenga 140 bamaze gukatirwa igifungo kiri hagati y'amezi atandatu n'imyaka ine bazira gukora ubucukuzi butemewe, bugaragaza ko izi ngamba hamwe no kwirukana mu kazi abayobozi bakingiraga ikibaba abakora ubucukuzi butemewe byagabanyije ubukana bw'iki kibazo.
Abagabo babiri bo mu Karere ka Karongi bagwiriwe n'ikirombe cyahoze gicukurwamo amabuye y'agaciro, umwe arapfa, mugenzi we arakomereka.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero bwatangaje ko ku bufatanye n'inzego z'umutekano zirimo Police na RIB bagishakisha umuganga wo ku Bitaro bya Muhororo ukekwaho gusambanya ku gahato umurwayi ubwo yari yagiye kuvurira ku Kigo Nderabuzima cya Nyange.
Abagabo batatu bo mu Karere ka Karongi batawe muri yombi nyuma yo kwiruka bahunga abayobozi bagahutaza umukecuru ndetse bikamuviramo urupfu.
Umugabo wo mu Karere ka Karongi, ufite imyaka 52 yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), akekwaho icyaha cyo gusambanya abana batanu b'abaturanyi.