Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rigaragaza ko umubare w’abantu bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda wiyongereye, uva kuri 0,6% mu 2012 ugera kuri 1,4% mu 2022.
Ingabire yavuze ko mu mpamvu zatumye umubare w’abafite ubumuga bwo kutabona wiyongera harimo kuba hari abaturage batihutira kwisuzumisha no kwivuza indwara z’amaso kwa muganga, ahubwo bagahitamo gukoresha imiti gakondo, irimo iy’ibyatsi bikamurirwa mu maso.
Ati “Mu byongera ibyago byo guhuma harimo inzoka ya Bilharziasis yandurira mu kutambara inkweto, agakoko gatera SIDA n’uburwayi bwa diabete. Dusaba abaturage kujya bivuza amaso kare kuko abahanga bavuga ko 30% ubuhumyi biterwa no kutivuza uburwayi bw’amaso ku gihe no kubwivuza nabi”.
Yabitangaje ku wa 19 Ugushyingo 2026, mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, cyari kigamije gukangurira abaturage kwivuza indwara z’amaso hakiri kare.
Ni igikorwa cyateguwe n’imiryango yita ku bantu bafite ubumuga ku bufatanye n’Akarere ka Rutsiro.
Uwineza Sandrine, witabiriye iki gikorwa aturutse mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, yavuze ko mu gace atuyemo hari abaturage bakoresha imiti gakondo mu kuvura uburwayi bw’amaso.
Yasobanuye ko iyo bamwe bumvise amaso abarya, bayakamuriramo umuti ukomoka ku cyatsi cyitwa umushishiro, batitaye ku ngaruka bishobora kubagiraho.
Ati "Ntabwo nari nzi ko ibyo bakora ari amakosa ngiye kujya mbabuza mbagire inama yo kujya kwa muganga”
Mukamana Clementine w’imyaka 50 na we yavuze ko hari abaturage azi bakoresha ikimera cyitwa gahwenya mu kuvura indwara y’ishaza, aho kwivuza kwa muganga.
Ati “Abaturage bakunda ibintu biborohereye. Kubera ko umuntu urwaye ishaza bamusaba kujya i Kabgayi hari abumva ari kure, bagahitamo gukamuriramo ibyatsi byitwa Gahwenya. Ntabwo nari nzi ko bishobora kubatera ubuhumyi ngiye kujya mbabuza”.
Uyisabye Alex, ushinzwe ubuzima mu Rugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu Kurwanya SIDA no Guteza Imbere Ubuzima (UPHLS), yavuze ko ubushakashatsi n’ubusesenguzi bakoze bwagaragaje ko kubura amakuru ahagije ku ndwara z’amaso no kutivuza hakiri kare biri mu mpamvu zongera ibyago byo kugira ubumuga bwo kutabona.
Inzobere mu buvuzi bw’amaso mu Bitaro bya Kabgayi, Nsabimana Faustin, yagaragaje ko hari ibimenyetso abaturage bakwiye kwitaho kuko bishobora kugaragaza uburwayi bw’amaso.
Muri byo harimo guhinduka kw’ibara ry’amaso, kugabanuka k’ubushobozi bwo kureba neza ndetse no kuba amaso areba mu byerekezo bitandukanye.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Guteza Imbere Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Rutsiro, Nganizi Muhoranyi Faustin, yasabye abaturage kugira umuco wo kwisuzumisha amaso nibura rimwe mu mwaka.
Yagaragaje ko ibi bikwiye kwitabwaho by’umwihariko n’abantu bafite ubumuga ndetse n’abarengeje imyaka 50, kugira ngo indwara z’amaso zishobore gutahurwa no kuvurwa hakiri kare.
Mu Rwanda habarurwa abantu barenga ibihumbi 391 bafite ubumuga butandukanye, barimo abarenga ibihumbi 150 bafite ubumuga bwo kutabona, ari na bwo bwiganje.





Ibitekerezo 0