Mu masoko atandukanye yo mu gihugu, ibishyimbo, ibirayi, ibijumba, imboga n’imbuto biri mu biribwa ibiciro byabyo byazamutse ku buryo bugaragara, mu gihe abacuruzi bavuga ko umusaruro wagabanyutse bitewe n’izuba ryinshi n’imvura itaragwiriye igihe, hakiyongeraho ikiguzi cy’ubwikorezi n’ibindi bikenerwa mu buhinzi.
IGIHE yazengurutse amasoko yo mu turere twa Rwamagana, Nyagatare, Rusizi, Karongi, Huye na Rubavu isanga nubwo ibiciro bitandukanye bitewe n’aho isoko riherereye, ikibazo cyo guhenda kw’ibiribwa gihuriweho n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu Karere ka Karongi, ikilo cy’ibishyimbo cyavuye ku 1500 Frw kigera ku 3000 Frw mu mezi atatu ashize, mu gihe i Nyagatare cyavuye ku 1300 Frw kigera ku 2500 Frw. I Rusizi, hari ibishyimbo byavuye ku 1100 Frw bigera ku 2000 Frw, naho i Rwamagana ikilo cyabyo kigeze ku 2700 Frw.
Iri zamuka ry’ibiciro rihurirana n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu Ukwakira 2026 ibiciro mu mijyi byazamutseho 19,5% ugereranyije n’Ukwakira 2025, bivuye kuri 17,2% byari byagezweho muri Nzeri.
Muri uko kwezi, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 28,9% ugereranyije n’Ukwakira 2025.
Ugereranyije Nzeri n’Ukwakira 2026, ibiciro muri rusange byiyongereyeho 3,3%, ahanini bitewe n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 7,8%.
Mu Burasirazuba: Ibishyimbo byageze ku 2700 Frw
Mu Ntara y’Iburasirazuba, abacuruzi bo mu masoko ya Rwamagana na Nyagatare bavuze ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane, ku buryo hari abakiliya batakibasha guhaha ingano y’ibiribwa bahahaga mbere.
Mu isoko rya Rwamagana, ikilo cy’ibirayi bituruka muri Kenya kigura 800 Frw, naho ibituruka muri Malawi bikagura 1000 Frw.
Abacuruzi bavuga ko bamaze igihe kinini batabona ibirayi bya Kinigi, mu gihe igitoki cyavuye ku 250 Frw cyangwa 350 Frw muri Kamena kigera ku 800 Frw.
Ibishyimbo na byo byazamutse biva ku 2500 Frw mu cyumweru gishize bigera ku 2700 Frw ku kilo, mu gihe ikilo cy’ibijumba kigeze ku 1000 Frw, naho imyumbati itatu mito ikagurishwa 2000 Frw.
Assinat Mawazo ucuruza ibirayi yavuze ko ibyinshi mu birayi bacuruza muri iki gihe bituruka muri Malawi, bikanyuzwa muri Tanzania mbere yo kugera mu Rwanda.
Ati “Muri Kamena ibi birayi byaguraga make wasangaga ikilo tukigurisha 500 Frw na 600 Frw ariko ubu turi kugurisha 800 Frw ibyiza bikaba 1000 Frw. Njye mbona igituma ibirayi byacu byarabuze nka Kinigi ari ukubera twabuze imvura bituma ababyeza baba gake kuko imvura iramutse igwiriye ku gihe ibirayi byaboneka ku bwinshi kandi ari na byiza.”
Uwamahoro Hilarie ucuruza ibitoki yavuze ko byabaye ngombwa ko bajya kubirangura mu turere twa Kirehe na Kayonza, aho kubikura hafi y’umujyi nk’uko byari bisanzwe.
Ati “Ubu turi kurangura ibitoki byaturutse i Kirehe na za Kayonza mu byaro. Kera twabiranguraga ku magare ku bantu babaga babyejeje mu nkengero z’Umujyi, ibi rero nibyo byatuma ibiciro bizamuka cyane. Ibicuruzwa byarabuze kubera imvura noneho bake bejeje babituranguza bihenze.”
Imbuto na zo ntizoroheye abazikenera. Amatunda yavuye ku 1500 Frw agera ku 3500 Frw ku kilo mu mezi atatu, ibinyomoro bigera ku 2000 Frw, naho imyembe ibiri iringaniye igurishwa hagati ya 800 Frw na 1000 Frw.
Musengimana Esther ucuruza imbuto yavuze ko umufuka w’imyembe baranguraga 30.000 Frw ubu ugeze ku 60.000 Frw.
Ati “Mbere twaranguraga inaha, tukarangura amatunda n’abahinzi ba hano hafi, imyembe ugasanga turayigura n’abayejeje. Ubu rero turajya kurangura i Kigali, rimwe na rimwe ntitunabone imbuto, iyo zinaje usanga tuzirwanira noneho abazizanye nabo bakazihenda cyane.”



Nyagatare: Ibishyimbo byikubye hafi kabiri
Mu isoko rya Nyagatare, ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane ugereranyije n’amezi atatu ashize.
Munyemana Boniface ucururiza muri iri soko yavuze ko ikilo cy’inyanya cyavuye kuri 700 Frw kigera ku 1000 Frw, ibitunguru biva kuri 800 Frw bigera ku 1000 Frw, ibijumba biva kuri 500 Frw bigera kuri 800 Frw, naho ibishyimbo biva ku 1300 Frw bigera ku 2500 Frw.
Ibigori byavuye kuri 400 Frw bigera kuri 700 Frw ku kilo, igitoki kiva kuri 300 Frw kigera kuri 500 Frw, naho amateke ava kuri 800 Frw agera ku 1000 Frw.
Munyemana yavuze ko ibiciro bya lisansi biri mu byongera ikiguzi cy’umusaruro w’ubuhinzi n’icyo kuwugeza ku isoko.
Ati “Izamuka ry’ibiciro bya lisansi rigira ingaruka ku buhinzi, kuko abahinzi bakoresha imashini mu kuhira bahura n’ikiguzi kinini. Ikindi ni uko n’ingendo zihenze, bigatuma ibicuruzwa bigera ku isoko byahenze.”
Undi mucuruzi, Uwumuremyi Théogène, yavuze ko ikilo cya karoti cyavuye kuri 600 Frw kigera ku 1200 Frw, ibishyimbo biva ku 1400 Frw bigera ku 2400 Frw, naho ibirayi byaguraga hagati ya 500 Frw na 600 Frw bikagera hagati ya 800 Frw na 1000 Frw.
Mu mbuto, ikilo cy’amatunda cyageze ku 3500 Frw kivuye hagati ya 2000 Frw na 2500 Frw. Itireyi y’amagi yavuye kuri 4500 Frw igera ku 6000 Frw, naho igi rimwe riva kuri 200 Frw rigera kuri 250 Frw.
Niwemwiza Immaculée ucuruza ifu zitandukanye yavuze ko ifu y’amasaka yavuye ku 1200 Frw igera ku 1500 Frw ku kilo, iy’uburo iva ku 2000 Frw igera ku 2500 Frw, naho iy’ibigori iva kuri 800 Frw igera kuri 900 Frw.
Abacuruzi basaba ko hakongerwa ibikorwa byo kuhira imyaka, hagashyirwaho uburyo bwo kugabanya ikiguzi cy’ifumbire n’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu buhinzi, ndetse hakubakwa ibigega byo guhunika umusaruro kugira ngo ibiciro bitajya bizamuka cyane mu bihe ibicuruzwa ari bike.



Rusizi: Ibirayi byageze ku 1200 Frw, karoti ziva kuri 700 Frw zigera ku 1800 Frw
Mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, abaguzi n’abacuruzi bavuga ko izamuka ry’ibiciro ryagize ingaruka zikomeye ku mibereho yabo.
Mukaniyonsaba Marthe, umaze imyaka 20 acuruza ibirayi, yavuze ko ikilo cy’ibirayi by’umweru kigeze ku 1000 Frw, naho ibya Kinigi bikagura 1200 Frw.
Ati “Ibirayi bihagaze ku mafaranga 1.000 Frw na 1.200 Frw. Ibirayi by’umweru biri kugura 1.000 Frw, naho ibya Kinigi bigura 1.200. Gutumbagira kw’ibiciro tubona bishobora kuba byaratewe n’uko izuba ryacanye cyane. Wenda ubwo imvura yatangiye kugwa, ntawamenya, bishobora kugabanuka. Maze imyaka 20 nshuruza ibirayi, rwose ni ubwa mbere mbona igiciro gitumbagiye bingana uku.”
Uwimpaye Aphrodis, wahahaga mu isoko rya Kamembe, yavuze ko ikilo cy’ifu y’ubugari cyavuye kuri 500 Frw kigera kuri 800 Frw mu mezi atatu.
Ibishyimbo byaguraga 1100 Frw ku kilo byageze ku 1500 Frw mu Ukwakira, mu Ugushyingo bigera ku 2000 Frw, mu gihe ibishyimbo byiza bya Mutiki na Shyushya bigura 2300 Frw.
Mukandayisabye Francine ucururiza mu isoko rya Kamembe yavuze ko ibiciro byatumye guhaha biba ikibazo gikomeye ku miryango yinjiza amafaranga make.
Ati “Guhaha muri iyi minsi ntabwo byoroshye. Nk’ubu niriwe muri uyu mujyi nkorera amafaranga 3.000, mbwira ndayaguramo iki? Ikilo cy’ibishyimbo cy’amafaranga 2.000 ndakirya cyonyine, nta makara, nta mavuta, nta kindi nagura mu mafaranga ndaba nsigaranye.”
Yakomeje agira ati “Burya ubuzima bwose wabamo ukennye ariko ufite ibyo kurya, nta kibazo wagira. Ariko gutya nta biryo bihari, biratugoye twebwe abaturage.”
Yavuze ko ikilo cya karoti cyavuye kuri 700 Frw kigera ku 1800 Frw mu mezi atatu.
Yagaragaje ko hari imiryango yahinduye ibyo yari isanzwe irya, ikitabira kugura umuceri kuko ibindi biribwa byabaye bihenze cyane.
Abaturage basabye ko hashyirwaho ingamba zo kongera umusaruro w’ibiribwa, harimo no kubyaza umusaruro ubutaka budahingwa.
Karongi: Ibishyimbo byikubye kabiri, karoti zikuba gatatu
Mu isoko ry’Abagore ryo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, abacuruzi bavuga ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane mu mezi atatu ashize.
Ikilo cy’ibishyimbo cyavuye ku 1500 Frw kigera ku 3000 Frw, naho karoti ziva kuri 500 Frw zigera ku 1500 Frw.
Ibirayi byavuye kuri 600 Frw bigera kuri 900 Frw, ibitoki biva kuri 500 Frw bigera kuri 700 Frw, ibijumba biva kuri 400 Frw bigera kuri 600 Frw, naho inyanya ziva kuri 800 Frw zigera ku 1200 Frw.
Imyumbati yavuye kuri 400 Frw igera kuri 600 Frw ku kilo, intoryi ziva kuri 500 Frw zigera kuri 800 Frw, naho imiteja iva kuri 800 Frw igera ku 1300 Frw.
Mu mbuto, ibinyomoro byavuye ku 1500 Frw bigera ku 2000 Frw, naho amaronji ava ku 1000 Frw agera ku 1200 Frw ku kilo.
Chantal Nyirambarushimana ucururiza muri iri soko yavuze ko izamuka ry’ibiciro rifitanye isano n’ubuke bw’ibicuruzwa biboneka aho barangura.
Ati: “Impamvu twazamuye ibiciro ni ukubera ko aho turangura dusanga ari bike kandi ababikeneye ari benshi.”
Abacuruzi bavuga ko izuba ryinshi ryo mu mpeshyi ya 2026 n’imvura y’umuhindo itagwiriye igihe byagize ingaruka ku musaruro, mu gihe ibikorwa byo kuhira imyaka bitaragera henshi.
Rubavu Ibirayi n’inyama byarahenze, ariko hari n’ibyagabanyutse
Mu isoko rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ikilo cy’amateke cyavuye kuri 500 Frw muri Kamena kigera kuri 700 Frw, ibijumba biva kuri 500 Frw bigera kuri 700 Frw.
Ibirayi bya Kinigi byavuye kuri 600 Frw bigera ku 1000 Frw, mu gihe ibindi birayi bigurishwa hagati ya 850 Frw na 900 Frw ku kilo.
Ibase ya karoti yaguraga 2500 Frw ubu igura 3000 Frw.
Inyama y’iroti yavuye ku 8000 Frw igera ku 9000 Frw ku kilo, naho inyama z’imvange ziva kuri 6500 Frw zigera kuri 7000 Frw.
Icyakora, hari ibicuruzwa byagabanyutseho ibiciro. Umufungo wa dodo waguraga 300 Frw ubu ugura 100 Frw, nyuma y’uko izo mboga zari zarabuze ku isoko zikongera kuboneka, nubwo zikiri nke.
Mu isoko rya Ryabizige mu Murenge wa Cyanzarwe, ikilo cy’amateke cyavuye kuri 500 Frw kigera kuri 700 Frw, ibijumba na byo biva kuri 500 Frw bigera kuri 700 Frw.
Ibase ya karoti yavuye ku 4000 Frw igera ku 6000 Frw.
Icyakora, muri iri soko ibirayi byagabanutse biva ku 1000 Frw bigera kuri 800 Frw ku kilo, nyuma y’uko byongeye kuboneka kubera ko byatangiye kwera.
Inyama y’iroti na zo zavuye ku 11.000 Frw zigera ku 8000 Frw, naho iz’imvange ziva kuri 8500 Frw zigera kuri 7000 Frw.
Ibi bigaragaza ko nubwo ibiciro by’ibiribwa byinshi byazamutse, hari ibicuruzwa bimwe byagabanutse bitewe n’uko byongeye kuboneka ku isoko.

Mu Majyepfo: I Huye ibishyimbo n’inyama byarazamutse cyane
Mu Karere ka Huye, ibiciro by’ibiribwa byazamutse mu isoko rikuru rya Huye no mu rya Rango, bigira ingaruka ku baguzi.
Mu isoko rikuru rya Huye, ikilo cy’ibishyimbo cyaguraga hagati ya 1300 Frw na 1500 Frw ubu kigeze ku 2000 Frw.
Ifu y’ubugari yavuye kuri 800 Frw igera hagati ya 1000 Frw na 1200 Frw ku kilo, naho kawunga iva ku 1000 Frw igera ku 1200 Frw.
Ikilo cy’inyama cyavuye ku 8000 Frw kigera ku 10.000 Frw, amaronji ava ku 1000 Frw agera ku 1200 Frw, naho ibinyomoro biva ku 1000 Frw bigera ku 2000 Frw.
Mu isoko rya Rango, ikilo cy’ibirayi bituruka muri Tanzania cyavuye kuri 750 Frw kigera kuri 950 Frw.
Ibishyimbo byavuye kuri 900 Frw bigera ku 2000 Frw ku kilo, imyumbati iva kuri 600 Frw igera kuri 800 Frw, naho igitoki kiva kuri 500 Frw kigera kuri 700 Frw.
Ifu y’ubugari na yo yavuye kuri 800 Frw igera ku 1000 Frw ku kilo.
Iri zamuka ry’ibiciro rigaragaza ko ibiribwa by’ibanze, birimo ibishyimbo, imyumbati n’ifu y’ubugari, byahenze mu masoko yombi, nubwo hari itandukaniro rito ku biciro bya bimwe muri byo.
Impamvu y’itumbagira ry’ibiciro…
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yatangaje ku wa 14 Ugushyingo 2026 ko izamuka ry’ibiciro ku masoko ahanini rituruka ku mpamvu eshatu, zirimo imihindagurikire y’ikirere, ingaruka z’intambara hagati ya Amerika na Iran n’ingaruka z’ibyo bibazo ku bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, inganda n’ubucuruzi.
Yasobanuye ko imvura itagwiriye igihe yagabanyije umusaruro w’ubuhinzi, bigatuma ibiribwa bigera ku masoko biba bike ugereranyije n’ababikeneye.
Ati “Iyo dusesenguye dusanga hari nk’impamvu eshatu ahanini zigaragaza ko ibiciro byazamutse ugereranyije n’umwaka ushize. Icya mbere navuga ko ari imihindagurikire y’ikirere. Ikirere cyarahindutse cyane kugeza aho imvura tuba duteganya ko igwa igafasha mu buhinzi, mu gusarura, mu byo tubasha gusarura kugira ngo tubigeze ku isoko tukabona ko biba byagabanyutse.”
Yavuze ko ingaruka z’intambara hagati ya Amerika na Iran na zo zatumye ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga bigera mu gihugu bihenze.
Yongeyeho ko ibyo bibazo bigira ingaruka ku bikorwa byo guhinga, korora, gutunganya umusaruro mu nganda no kugeza ibicuruzwa ku masoko.
Imibare ya NISR igaragaza ko mu Ukwakira 2026 ibiciro by’ubwikorezi byazamutseho 22,4% ugereranyije n’Ukwakira 2025, iby’amafunguro n’icumbi bizamukaho 20,6%, naho iby’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongeraho 14,2%.
Ibi bijyana n’ibyo abacuruzi bo mu turere dutandukanye bagaragaje, aho bavuga ko ikiguzi cyo kugeza ibiribwa ku masoko cyiyongereye, mu gihe umusaruro ukomeje kuba muke.
Abacuruzi n’abaguzi basanga kongera umusaruro w’ubuhinzi, kwagura ibikorwa byo kuhira imyaka, kugabanya ikiguzi cy’ibikoreshwa mu buhinzi no guteza imbere uburyo bwo guhunika umusaruro biri mu byafasha kugabanya ihindagurika rikabije ry’ibiciro.
Nyanza: Ibiciro by’ibiribwa byarazamutse, ibindi biragabanyuka
Abacuruzi bo mu Isoko rya Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko mu mezi atatu ashize ibiciro by’ibiribwa bitandukanye byagiye bihinduka, aho bimwe byazamutse ku buryo bugaragara, ibindi bikagabanyuka, mu gihe hari n’ibitagize impinduka.
Nsanzineza Innocent, umwe mu bacururiza muri iri soko, yavuze ko mu mezi atatu ashize ikilo cy’ibirayi cyaguraga 800 Frw, ubu kikaba kigeze ku 1.000 Frw, mu gihe icy’igitoki cyavuye kuri 450 Frw kikagera kuri 800 Frw.
Yagaragaje ko ikilo cy’ibigori cyavuye kuri 800 Frw kikagera ku 1.100 Frw, naho icy’ibishyimbo kikava ku 1.800 Frw kikagera ku 2.500 Frw.
Ifu y’ubugari na yo iri mu byazamutse cyane, kuko ikiro cyavuye kuri 750 Frw kikagera ku 1.200 Frw.
Icyakora, hari ibiribwa byagabanyije ibiciro, birimo ibijumba byavuye kuri 750 Frw ku kilo bikagera kuri 600 Frw. Umufungo w’amateke wo wakomeje kugura 2.000 Frw nk’uko byari bimeze mu mezi atatu ashize.
Undi mucuruzi witwa Ineza Amina yavuze ko ibiciro by’imboga na byo byagiye bihinduka, aho ikilo cy’ibitunguru cyavuye kuri 700 Frw kikagera ku 1.400 Frw, bingana n’izamuka rya 100%.
Ikiro cy’inyanya cyavuye kuri 800 Frw kigera ku 1.200 Frw, mu gihe icy’imiteja cyavuye ku 1.200 Frw kikagera ku 1.800 Frw.
Ku rundi ruhande, ikilo cya puwavuro cyagabanyutse kiva ku 2.500 Frw kigera ku 1.500 Frw, naho icya karoti gikomeza kugura 1.300 Frw.
Régine Irankunda, na we ucururiza muri iri soko, yavuze ko ibiciro by’inyama byagabanyutse, aho ikilo cyaguraga 12.000 Frw mu gihe kuzibona byari bigoye, ubu kikaba kigura 8.000 Frw.
Yagaragaje ko hari ibindi biribwa byazamutse, birimo amagi, aho itireyi yavuye ku 5.200 Frw ikagera ku 6.000 Frw.
Mu mbuto, ikilo cy’amatunda cyavuye ku 3.000 Frw kigera ku 3.500 Frw, naho icy’ibinyomoro kiva ku 1.500 Frw kigera ku 2.000 Frw.
Icyakora, iseri ry’imineke ryakomeje kugura 1.200 Frw nk’uko byari bimeze mu mezi atatu ashize.





Ibitekerezo 0