Abaturage bo mu Mirenge ya Rubengera na Bwishyura yo mu Karere ka Karongi bishimira ko nyuma yo kubakirwa uruganda rw'amazi rwa Kivu Belt Water Supply System, isuku yiyongereye, indwara zikomoka ku mwanda zikagabanuka.
Ni uruganda rutunganya amazi y'umugezi wa Musogoro rwatangiye kubakwa tariki ya 1 Nyakanga 2023, rutangira gutanga amazi muri Mata 2026.
Mukamana Rachel wo mu Mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Ruragwe, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, ni umwe mu bahamya b'impinduka nziza bazaniwe n'uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe ibihumbi 13 z'amazi ku munsi.
Uyu mubyeyi w'abana batatu, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko batarubakirwa uru ruganda babonaga amazi rimwe na rimwe, bigatuma igihe kinini bayimara bavoma amazi yo mu mugezi utemba.
Ati "Twavomaga amazi y'umugezi wa Kavungu. Iyo imvura yagwaga yabaga yatobamye, kugira ngo tubone ayo kunywa tugakora urundi rugendo. Nyuma yo kubakirwa uru ruganda, tunywa amazi meza, tukameshesha amazi meza, indwara zaragabanutse ntacyo tubaye".
Mukamana kuri ubu uturanye n'ivomero rusange muri metero zitageze ku 10, avuga ko amazi ya Kavungu bakoreshaga yanukagamo agashangashanga bayakoresha agatera abana babo uburwayi.
Ati: "Mbere ntabwo hashiraga amezi abiri ntagiye kwa muganga kuvuza abana inzoka kandi hari nubwo naguraga imiti muri farumasi ariko ubu nta nzoka bakirwara".
Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Kibuye, Muhire Jean de Dieu, avuga ko kubera ko mbere amazi yabonekaga kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru, abaturage bakoreshaga amazi yo mu Kivu, bigatuma bakira abantu benshi bivuza indwara zikomoka ku mwanda.
Ati "Mbere twigeze no kugira icyorezo cya kolera ariko hashize hafi umwaka nta murwayi wa cholera tubonye. Impiswi turi kumara iminsi ibiri nta murwayi tubonye mu gihe mbere twazigiraga zikaba bikadusaba kwitabaza ibitaro bya Kibuye ngo bidufashe ku bantu barembye. Igisubizo cyo kubona amazi meza ntabwo gitinda kugaragara".
Umuyobozi w'Ishuri Ribanza rya Rutabo ritagiraga amazi meza, avuga ko mbere y'uko uru ruganda rwubakwa basabaga abana kuzana amazi, buri munyeshuri akaza kwiga azanye akajerekani k'amazi, kuko ku munsi bakenera amajerekani arenga 100 y'amazi akoreshwa mu isuku mu mashuri, ayo abana banywa, ayo gutekesha no koza ibikoresho byo mu gikoni.
Ati "Impinduka zatangiye kugaragara kuko imboga tugaburira abana zavuye ku biro 20 ku munsi zigera ku biro 40 kuko duhinga imboga imvura itagwa tukazivomerera".
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubutaka n'Ibikorwaremezo mu Karere ka Karongi, Kwihangana Evaritse, yavuze ko uru ruganda rwafashije akarere kuzamura igipimo cy'abagerwaho n'amazi.
Ati "Twishimira ko imidugudu y'Akarere ka Karongi yamaze kugeramo amazi meza, abaturage bakaba batagira ingendo ndende bajya gushaka amazi. Mu Karere ka Karongi abagerwaho n'amazi meza bageze kuri 92% ndetse dufite icyizere ko 8% basigaye azaba yabagezeho bitarenze 2029 kuko hari gahunda yo kubaka icyiciro cya kabiri cya ruriya ruganda rw'amazi".
Aho amazi meza ataragera bashonje bahishiwe
Umuvugizi wa WASAC Group, Bimenyimana Robert yabwiye IGIHE ko Umushinga wa Kivu Belt Water Supply System, washyizwe mu bikorwa na WASAC Group ku nkunga y’amafaranga ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), uje gukemura ikibazo cy’amazi mu nkengero z’icyiga cya Kivu, cyane cyane mu Turere twa Karongi na Rutsiro izagezwamo amazi mu cyiro cya II cy’uyu mushinga.
Ati "Icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga cyashyizwe mu bikorwa hagati ya Nyakanga 2023 na Mata 2026, utwara amafaranga yose hamwe angana na 13.182.498.602 Frw, ukaba ugeza amazi meza ku ngo 130.593".
Bimenyimana yavuze ko nta gihindutse cyangwa ngo bitinzwe n’amsoko yo gushaka Rwiyemezamirimo, biteganyijwe ko phase II izatangira mu mwaka utaha wa 2027 ikarangira mu 2028 aho izageza amazi meza mu mirenge ya Mushubati, Gihango, Murunda na Musasa yo mu Karere ka Rutsiro n'imirenge ya Mubuga na Rugabano yo mu Karere ka Karongi"
Ati "Ubutumwa tugenera abanyakarongi begerejwe amazi meza, ni ukubasaba kumva ko amazi bahawe ari ayabo atari aya WASAC bityo bakagira uruhare rufatika mu gufata neza ibikorwa remezo biyabagezaho, birinda kubyiba cyangwa kubyangiza. Ikindi tubashishikariza ni ugufata amazi bayakayageza mu ngo zabo kandi bakajya bayishyura ku gihe kugira ngo biduhe ubushobozi bwo kugeza amazi meza no mu bindi bice atarageramo".






Ibitekerezo 0