Ibi byagarutsweho mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi, aho Nikuze yajuririye igihano cy'imyaka 15 y'igifungo yakatiwe kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nikuze ari mu bantu barenga 130 bo mu Karere ka Karongi batawe muri yombi mu myaka ibiri ishize, nyuma yo kugaragara ko bari barakatiwe n'inkiko Gacaca kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ntibakore ibihano bahawe.
Uyu mukecuru yari yarakatiwe imyaka 15 y'igifungo n'inkiko Gacaca, ariko ntiyakora icyo gihano. Nyuma yo gutabwa muri yombi, Urukiko rw'Ibanze rwa Gashari rwashimangiye igihano yari yarakatiwe, bituma ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi.
Mu kwiregura, Nikuze yavuze ko impamvu yajuririye ari uko inkiko zabanje zitahaye agaciro ubuhamya bwe, aho agaragaza ko nta ruhare yagize mu rupfu rw'abana ashinjwa kwica.
Yasobanuye ko mu gihe cya Jenoside hari abana baje iwe bamusaba ibyo kurya, arabagaburira, nyuma baragenda.
Nikuze yavuze ko abo bana bishwe n'igitero cyabasanze ku Karambo, ndetse ko hari abantu biyemereye kugira uruhare mu rupfu rwabo.
Yasabye urukiko gusuzuma ubwo buhamya, rukamugira umwere.
Abajijwe impamvu atigeze akora igihano yari yarakatiwe n'inkiko Gacaca, Nikuze yavuze ko hari urundi rukiko Gacaca rwari rwaramugize umwere.
Icyakora, ntiyashoboye kugaragaza kopi y'umwanzuro w'urwo rukiko yashingiragaho.
Ku ruhande rw'Ubushinjacyaha, bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi gutesha agaciro ubujurire bwe, bugaragaza ko atashoboye gutanga ibisobanuro bihagije ku irengero ry'abana ashinjwa kwica.
Ubushinjacyaha bwasabye ko igihano cy'imyaka 15 y'igifungo cyari cyashimangiwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Gashari kigumishwaho.
Nikuze yongeye gushimangira ko nta ruhare yagize mu rupfu rw'abo bana, avuga ko ababishe biyemereye icyaha ndetse ko we atigeze yitabira ibitero byo muri Jenoside.
Mu gihe iburanisha ryari rikomeje, umuturanyi wa Nikuze witwa Nsengiyumva Emmanuel yazamuye ukuboko, agaragaza ko afite amakuru ajyanye n'uru rubanza.
Nsengiyumva yavuze ko imibiri y'abo bana yabonetse mu bwiherero bwo kwa Nikuze, anavuga ko umugabo we na we yafunzwe azira uruhare muri Jenoside.
Icyakora, Perezida w'iburanisha yamusobanuriye ko uburyo yari anyuzemo atari bwo bukurikizwa mu gutanga ubuhamya, amusaba kubugeza ku Bushinjacyaha.
Yagize ati "iyo ufite ubuhamya ubujyana mu bushinjacyaha".
Biteganyijwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi ruzasoma umwanzuro kuri ubu bujurire ku wa 19 Ugushyingo 2026.





Ibitekerezo 0