Ni mu iburanisha ry’ubujurire ryabaye ku wa 25 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko abo basore barimo uw’imyaka 20 n’uw’imyaka 21 bajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwabakatiye igifungo cy’imyaka 12 buri wese.

Aba basore bitabye urukiko baturutse mu Igororero rya Rubavu. Bombi bemeye ko bafashe ku ngufu uyu mukobwa, bamaze kumukubita no kumukomeretsa, icyakora bavuga ko babitewe n’uko bari basinze.

Umwe muri bo yavuze ko impamvu bajuriye ari uko bemera icyaha bakagisabira imbabazi, anasaba ko bagabanyirizwa ibihano cyangwa bigasubikwa, kugira ngo ajye kwigisha abandi ububi bw’icyaha cyo gufata ku ngufu.

Yavuze kandi ko uwakorewe icyaha yemeye kubaha imbabazi, akaba yari yaje kubitangira ubuhamya imbere y’urukiko.

Uwakorewe icyaha yasobanuriye urukiko uburyo abo basore bamufashe ku ngufu ku wa 14 Nzeri 2025, nyuma yo kumukubita no kumukomeretsa.

Yavuze ko yari yazanywe mu rukiko no kubaha imbabazi, ariko Perezida w’Iburanisha amwibutsa ko atari umuburanyi muri urwo rubanza.

Ati “Icara. Ubwo baguhaye amafaranga ngo uze kubashinjura.”

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubusabe bw’abo basore bwo kugabanyirizwa ibihano nta shingiro bufite, kuko Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwabagabanyirije ibihano, rukabakatira igifungo cy’imyaka 12 aho kuba 15.

Bwanagaragaje ko ubusabe bwabo bwo gusubikirwa ibihano nta shingiro bufite, kuko igihano gishobora gusubikwa ari igifungo kitarenze imyaka itanu.

Umwanzuro w’Urukiko Rukuru uzasomwa ku wa 21 Ukuboza 2026, saa Munani z’amanywa.

Yavuze ko yari yemerewe ibihumbi 200 Frw

Nyuma y’iburanisha, umunyamakuru wa IGIHE yasanze uwakorewe icyaha atongana na ba nyina b’abo basore, bapfa ibihumbi 200 Frw yavuze ko bari bamwemereye kugira ngo abahe imbabazi.

Abo babyeyi bavugaga ko bari biteze ko abana babo bahabwa imbabazi bagahita barekurwa.

Bamusabye gutegereza umwanzuro w’urukiko, bamwizeza ko bazamuha ayo mafaranga ari uko abana babo barekuwe.

Uwo mukobwa yabwiye IGIHE ati “Nanze ko nazabura byose, mpitamo kwemera ibyo bihumbi 200Frw ariko nabyo bari kubinyima”.

Byarangiye umwe muri abo babyeyi amuhaye 5.000 Frw, undi amuha 1.000 Frw, ariko ataha agaragaza ko atishimiye uburyo bamufashe.