Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2026, mu Mudugudu wa Nduba, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kilimbi, mu Karere ka Nyamasheke.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko nyakwigendera Ufitingufu yari mu kabari ko mu isantere y’ubucuruzi ya Kigarama, ahagana saa sita z’ijoro, ubwo yahuraga n’umusore witwa Ntawukuriryayo Ephrem w’imyaka 24.
Bivugwa ko Ntawukuriryayo yasabye Ufitingufu inzoga ariko akayimwima, bituma batangira guterana amagambo.
Ntawukuriryayo ngo yatangiye kumuserereza, amubwira ko yananiwe kuyobora urugo rwe, ko ahora yirukana umugore we ndetse akamuhoza ku nkeke.
Ayo magambo ngo yarakaje Ufitingufu, ahitamo kuva mu kabari ataha iwe, aho bivugwa ko yakuye umuhoro kugira ngo ategere mu nzira uwo bari bagiranye amakimbirane, amwihimureho.
Amakuru y’ibanze avuga ko ubwo bombi bahuriraga mu nzira, Ntawukuriryayo yarushije Ufitingufu imbaraga, amwaka umuhoro, bikekwa ko ari wo yamwicishije.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kilimbi, Uwizeye Emmanuel, yabwiye IGIHE ko abantu batanu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, muri bo batatu bakaba bamaze gutabwa muri yombi, barimo na nyina w’umwe mu bakekwa.
Ati "Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba. Abandi barimo na nyiri akabari baracyashakishwa".
Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n’amakimbirane ashobora kuvuka bitewe no kunywa inzoga nyinshi.
Yibukije kandi abafite utubari kujya bubahiriza amasaha ateganywa yo gufunga ibikorwa byabo, ndetse bakirinda gukomeza guha inzoga abantu bamaze gusinda.
Umurambo wa Ufitingufu wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe iperereza ku cyateye urupfu rwe rikomeje.





Ibitekerezo 0