Yagiye kwiga muri Espagne, ubu ni Umushakashatsi muri Kaminuza ya UC3M: Inkuru ya Hakizimana Gedeon
Hakizimana Gedeon, Umunyarwanda ukomoka mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba, yagiye muri Espagne afite intego yo gukomeza amasomo mu bijyanye n'ikoranabuhanga, aza kuhakura amahirwe yo gukora nk'umushakashatsi mu bwenge buhangano (Artificial Intelligence), ari na ko akomeza amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (PhD), muri Kaminuza ya UC3M yitiriwe umwami Karoli wa 3 i Madrid.