U Rwanda rumaze imyaka ruteza imbere urwego rw’ubukerarugendo ku buryo ruhinduka igicumbi cyabwo mu Karere, ndetse mu 2025 abantu barusuye barenga miliyoni 1,49. Amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo mu 2025 yari miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ zari zinjijwe mu 2024.

Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere (RDB), Cédric Tuyisenge, yabwiye IGIHE ko iki gihembo ari umusaruro w’imbaraga igihugu cyashyize mu guteza imbere ubukerarugendo no kumenyekanisha ibyiza nyaburanga byacyo.

Ati “Igihembo u Rwanda rwabonye, ubundi ni ibihembo bisanzwe bitangwa na Wanderlust, Ikinyamakuru cyandika ahanini ku hantu nyaburanga ku Isi, umuntu ashobora kuba yatemberera. Rero u Rwanda rwabonye igihembo kuko rwaje mu bihugu 10 by'umwihariko rufata umwanya wa gatanu mu bihugu abantu bifuza gutembereramo.”

Tuyisenge yagaragaje ko ibikorwa byo kumenyekanisha u Rwanda bijyana no kwakira neza abarugana, kuko ibyo bavuga nyuma yo kurusura bigira uruhare mu gukurura abandi bifuza kurutemberera.

Ati “Ni ikintu twebwe tubona nk'ingaruka nziza z'ibikorwa dukomeza gukora mu kumenyekanisha u Rwanda, ariko nanone abaza, uburyo bakirwa, ubwo butumwa uko bukomeza kugenda ni cyo gituma dukomeza kubona abifuza kuza mu Rwanda, kuko n'ibinyamakuru ibyo byandika nibiba byavuye muri feedback abantu bagiye batanga.”

Yashimangiye ko iki gihembo kiri mu byiza u Rwanda rukuye mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubukerarugendo rya World Travel Market (WTM) London, ariko ko kinarusaba gukomeza kunoza ibyo rukora.

Ati “Rero ni ikintu cyiza dukuye muri WTM ariko kinaduha umukoro wo gukomeza gukora neza kugira ngo igihugu gikomeze kuza ku isonga ryaho abantu batandukanye ku Isi bifuza gutemberera.”

U Rwanda rwitabiriye WTM London yabaye kuva ku wa 3 kugeza ku wa 5 Ugushyingo 2026, rumurika ibyiza nyaburanga na serivisi z’ubukerarugendo binyuze muri Visit Rwanda. Rwari rugamije gushimangira umwanya warwo nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru, kwagura ubufatanye mpuzamahanga no gukurura ba mukerarugendo benshi.

Intumwa zarwo zari zigizwe na RDB, Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza n’ibigo bitandukanye byo mu Rwanda bikora mu bukerarugendo. Abikorera bamuritse ibicuruzwa na serivisi zabo, bagirana ibiganiro n’abakora mu bukerarugendo mpuzamahanga, banashaka amahirwe mashya y’ubucuruzi.

Iri murikagurisha ryahaye u Rwanda urubuga rwo gushimangira umubano n’abafatanyabikorwa basanzwe, kugera ku masoko mashya no gushishikariza ibigo mpuzamahanga bitegura ingendo gushyira u Rwanda muri gahunda zabyo.

Mu byo u Rwanda rumenyekanisha harimo ubukerarugendo burenze gusura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Harimo kandi kwitegereza inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera no gusura ishyamba ry’inzitane rya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, bigaragaza ubukungu bw’igihugu mu rusobe rw’ibinyabuzima n’imbaraga gishyira mu kubungabunga ibidukikije.

Ubukerarugendo bushingiye ku nama, ingendo z’akazi, ibiganiro mpuzamahanga n’amamurikagurisha na bwo buri mu byo igihugu giteza imbere. Kigali Convention Centre yakira inama n’ibindi bikorwa byo ku rwego rwo hejuru, mu gihe Rwanda Convention Bureau ifasha abategura ibikorwa mpuzamahanga kubikorera mu Rwanda.

WTM London yatangiye mu 1980, ibera muri Olympia London, yitabirwa n’abamurikabikorwa 221 baturutse mu bihugu 40 n’abashyitsi 9.000 bo mu rwego rw’ubucuruzi. Yagiye yaguka, ku buryo ihuza abitabiriye baturutse mu bihugu birenga 180, abamurikabikorwa barenga 4.000 n’abayitabira barenga 46.000.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatanu mu hantu abantu bifuza gusura
Cédric Tuyisenge yavuze ko ari umusaruro w'imbaraga zishyirwa mu bukerarugendo
Mu muhango watangiwemo ibi bihembo harimo n'Igikomangoma Henry Charles Albert David