Yabigarutseho ubwo yari i Londres ku wa 5 Ugushyingo2026, mu mugoroba wahuje intumwa z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mu bukerarugendo, ubwo imurikagurisha mpuzamahanga rya World Travel Market (WTM) 2026 ryari rimaze gusozwa.

Mugabutsinze, yavuze ko ari umwanya wo gukomeza kubaka umubano nyuma y’iminsi yaranzwe n’inama n’ibiganiro hagati y’abakora mu bukerarugendo.

Yifashishije umugani w’Ikinyarwanda ugira uti “Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze”, agaragaza ko kurenga aho umuntu asanzwe amenyereye bimufungurira amarembo y’amahirwe mashya n’uburyo bushya bwo kubona ibintu.

Yavuze ko ubutumwa bw’uyu mugani bujyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku ngendo, kuvumbura ibishya no kugira amatsiko yo kumenya ibyo umuntu atari asanzwe azi.

Ku ntumwa zaturutse mu Rwanda, yagaragaje icyizere cy’uko zizatahana abafatanyabikorwa bashya mu bucuruzi n’amahirwe yo gukomeza ubufatanye. Ku bafatanyabikorwa mpuzamahanga, yabasabye gutera intambwe yo kugera mu Rwanda bakirebera ibihari.

Ati “Intumwa zacu zaje hano kugira ngo zibagezeho iby’u Rwanda. Turabatumiye tubikuye ku mutima ngo murusure kandi mwirebere igihugu cyacu.”

Yashimangiye ko kwakira abashyitsi mu Rwanda ari ikimenyetso cy’ubucuti n’urugwiro, agaragaza ko nubwo uwo mugoroba wabereye i Londres, wari n’umwanya wo gusogongera kuri uwo muco.

Mugabutsinze yavuze ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwanyuze mu mpinduka zikomeye zishingiye ku buyobozi bufite icyerekezo, ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira iterambere rirambye.

Yagaragaje ko ku buyobozi bwa Perezida Paul Kagame, igihugu cyashyize imbere icyerekezo cyo kubaka u Rwanda rurangwa n’amahoro, ubudaheranwa, kureba imbere no guhahirana n’amahanga.

Yavuze ko icyo cyerekezo cyanagize uruhare mu buryo u Rwanda ruteza imbere ubukerarugendo, rushingiye ku musanzu wabwo mu guhindura ubukungu, guteza imbere abaturage no kwagura imikoranire mpuzamahanga.

Yashimye uruhare rw’abategura ingendo, ibigo bicuruza amatike, iby’indege n’abandi banyamwuga mu guhuza u Rwanda n’abarusura baturutse hirya no hino ku Isi.

Ati “Binyuze mu bunararibonye bwanyu, inama mutanga n’imikoranire mugirana n’abagenzi, mufasha kumenyekanisha u Rwanda ku bantu bashya no kubatera amatsiko yo kumenya igihugu cyacu.”

Yashimangiye ko intego y’uwo mugoroba irenze kumurika ibyiza by’u Rwanda, kuko wari ugamije no gushimangira umubano, kungurana ubumenyi no gushaka amahirwe y’ubufatanye mu bucuruzi afitiye inyungu impande zombi.

[email protected]