Ibi bikorwa bizabera i Zurich mu Busuwisi, i Munich n’i Düsseldorf mu Budage.

Byateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku bufatanye na Ambasade z’u Rwanda mu Budage no mu Busuwisi. Bizibanda ku gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mu bukungu bo mu Burayi, no kumenyekanisha amahirwe igihugu gifite mu bukerarugendo, ishoramari n’ubufatanye mu bucuruzi.

Ibi bikorwa kandi bizahuza abahagarariye u Rwanda n’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bo mu Burayi, hagamijwe guteza imbere ubufatanye bushya no kurushaho kumenyekanisha u Rwanda ku isoko ry’u Burayi.

Inama ya mbere iteganyijwe kubera i Zurich ku wa 24 Ugushyingo, hakurikireho izabera i Munich ku wa 25 Ugushyingo, bikazasorezwa i Düsseldorf ku wa 26 Ugushyingo 2026.

Binyuze muri ibi bikorwa, u Rwanda ruzakomeza kumenyekanisha amahirwe yarwo ku rwego mpuzamahanga no gushimangira umubano n’abafatanyabikorwa bo mu Burayi.

Ubukerarugendo n’ishoramari bikomeje kuba inkingi z’ingenzi muri gahunda y’iterambere ry’igihugu.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) igaragaza ko mu 2025 mu Rwanda handitswe ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2,62$ rikubiye mu mishinga 799 yanditswe, ivuye kuri 612 mu 2024.

Ni mu gihe amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo mu 2025 ari miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ zari zinjijwe mu 2024. 

Ibikorwa byo gusobanurira abo mu mijyi itandukanye ibyerekeye ubukerarugendo n'ishoramari bizaba mu minsi itatu

[email protected]