Mu kiganiro yagiranye na IGIHE i Phnom Penh, Vandeweghe yasobanuye ibyakozwe kuva Mushikiwabo atorwa bwa mbere mu 2018, agaragaza n’uruhare rw’urubyiruko n’izamuka ry’inyungu ku bikorwa bya Francophonie.

Hashize imyaka umunani Louise Mushikiwabo atorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie. Muri icyo gihe, OIF yakoze amavugurura agamije kunoza imikorere no kongera ubushobozi bwo kugera ku ntego zayo.

Yatorewe uwo mwanya mu Ukwakira 2018, mu Nama ya 17 ya Francophonie yabereye i Yerevan muri Arménie. Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bari bamuhaye inshingano zirimo kuvugurura no kunoza imikorere y’umuryango.

Mu Ugushyingo 2022, yongeye gutorerwa kuyobora OIF mu Nama ya 18 ya Francophonie yabereye i Djerba muri Tunisie, akomereza kuri ayo mavugurura muri manda ye ya kabiri.

Oria Kije Vandeweghe yavuze ko icyo gihe cyaranzwe n’impinduka zikomeye muri uyu muryango.

Ati “Yatorewe kuyobora afite inshingano zisobanutse zo kuvugurura no kunoza imikorere y’umuryango, kugira ngo ugere ku rwego rw’imiryango mpuzamahanga.”

Porogaramu 45 zaragabanyijwe zigera kuri 15

Mu mpinduka zakozwe harimo kuvugurura porogaramu za OIF. Louise Mushikiwabo agera ku buyobozi mu 2018, uyu muryango wari ufite porogaramu zigera kuri 45 zakoreraga mu bihugu biwugize.

Kubera ko umutungo w’imari wari muke, yatangije isuzuma ryari rigamije kwibanda ku nzego Francophonie ishobora kugira uruhare rufatika, hagakoreshwa neza amafaranga yari ahari.

Iryo suzuma ryatumye umubare wa porogaramu ugabanyuka ugera kuri 15. Intego yari iyo kwibanda ku bikorwa byatoranyijwe, kugira ngo bitange umusaruro ugaragara aho bikorerwa.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho yavuze ko igihe cy’icyorezo cya Covid-19 cyakoreshejwe mu kwihutisha amavugurura.

Ati “Icyo gihe nticyapfushijwe ubusa na gato. Ahubwo umuryango n’Umunyamabanga Mukuru bakibyaje umusaruro, bakora amavugurura.”

Ibikorwa bya OIF birimo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, uburezi, gufasha urubyiruko kubona akazi no guteza imbere ubukungu bw’abagore. Muri izo gahunda harimo “La Francophonie avec Elles”, inashyirwa mu bikorwa mu Rwanda.

Kuvugurura imikorere no kunoza imicungire y’imari

Amavugurura ntiyagarukiye kuri porogaramu, ahubwo yanageze ku mikorere y’imbere mu muryango.

Oria Kije Vandeweghe yavuze ko havuguruwe amabwiriza n’imikorere y’ubuyobozi, uburyo bwo gutegura ingengo y’imari, imiterere y’inzego z’umuryango n’imikoranire y’abakozi.

Intego yari iyo gutuma OIF ikora neza kurushaho, no gushimangira uburyo bwo kugenzura no gukorera mu mucyo mu micungire y’umutungo wayo.

Yavuze ko buri mwaka imari y’umuryango igenzurwa n’Urukiko rw’Imari rwigenga. Nyuma y’imyaka myinshi igenzurwa n’Urukiko rw’Imari rwa Maroc, ubu igenzurwa n’Urukiko rw’Imari rw’Ubwami bw’u Bubiligi.

Ati “Imari ya OIF yemejwe buri mwaka nta nkomyi kuva Louise Mushikiwabo ayoboye uyu muryango.” Yavuze ko ibyo biri mu by’ingenzi byagezweho muri icyo gihe.

Oria Kije Vandeweghe, Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri OIF yavuze ko mu buyobozi bwa Mushikiwabo ari bwo Francophonie yamenyekanye mu bakiri bato

OIF yashimangiye uruhare rwayo mu bibazo by’imiyoborere

Ikindi cy’ingenzi mu isuzuma ry’imyaka umunani ni ugushimangira uruhare rwa politiki rwa OIF, cyane cyane mu gufasha ibihugu bihanganye n’ibibazo by’imiyoborere cyangwa ihagarikwa ry’imikorere ishingiye ku Itegeko Nshinga.

Itangazo rya Bamako ryemejwe mu 2000 riteganya ingamba zifatirwa ibihugu bigize OIF igihe imikorere ishingiye ku Itegeko Nshinga ihagaritswe. Muri izo ngamba hashobora kubamo guhagarika igihugu mu muryango.

Ku buyobozi bwa Louise Mushikiwabo, hatangiye gutekerezwa uko ubwo buryo bwakongerwamo izindi nzira zo gukomeza ibiganiro n’ibihugu bifite ibibazo.

Ibyo byatumye hemezwa uburyo bwo gufasha, gukurikirana no gusuzuma ibihugu biri mu bihe by’ibibazo. Bugamije gushyigikira inzibacyuho ya politiki no gufasha ibyo bihugu kongera kwinjira buhoro buhoro mu muryango wa Francophonie.

Guinée ni urugero rw’igihugu ubwo buryo bwashyizwe mu bikorwa, nk’uko Umuyobozi ushinzwe Itumanaho yabivuze.

OIF ikomeje kandi gufasha ibihugu mu matora no gukurikirana imigendekere ya demokarasi. Vandeweghe yavuze ko ibyo bifasha kongera icyizere ibihugu bigize uyu muryango bifitiye uruhare rwa politiki rwa OIF.

Urubyiruko rugaragaza inyota yo kumenya Francophonie

Oria Kije Vandeweghe yavuze ko kimwe mu by’ingenzi byagezweho muri iyi myaka umunani ari uko OIF yamenyekanye cyane kurushaho.

Yavuze ko itangazamakuru ryakurikiranye Inama ya 20 ya Francophonie yabereye i Phnom Penh rigaragaza ko abantu barushijeho gushishikazwa n’umuryango n’ibikorwa byawo.

Yagaragaje kandi ko urubyiruko rugenda rugaragaza uruhare rwarwo, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, mu biganiro bijyanye na Francophonie n’ururimi rw’Igifaransa.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho yavuze ko iyo ari intambwe itanga icyizere ku muryango ugifite ubushobozi bwo kugera ku zindi ntego.

Ati “Nta kindi gihe OIF yigeze ivugwa cyane nk’uko iri kuvugwa muri iki gihe, kuva i Phnom Penh.”

Itora ry’Umunyamabanga Mukuru mushya ryasubitsweho umwaka

Iri suzuma ry’imyaka umunani y’ubuyobozi bwa Louise Mushikiwabo rije mu gihe cyihariye kuri OIF.

Abayobozi b’ibihugu bikoresha Igifaransa bahuriye i Phnom Penh ntibabashije kumvikana ku muntu uzaba Umunyamabanga Mukuru mushya. Itora ryasubitsweho umwaka, Louise Mushikiwabo akomeza imirimo mu gihe hategerejwe irindi tora.

OIF itangiye ikindi gihe, igomba gukomeza inshingano zayo ari na ko itegura icyiciro gikurikiraho cy’imiyoborere yayo.

Mu myaka umunani ishize, umuryango wagabanyije porogaramu, uvugurura imikorere, ushimangira gukorera mu mucyo mu micungire y’imari kandi wongera uruhare rwa politiki. Ibyo byabaye intambwe ikomeye mu iterambere ryawo.

[email protected]