Ikigo cya Qualcomm cyatangaje processors nshya ebyiri za telefone zigezweho zitwa Snapdragon 8 Elite Gen 6 na Snapdragon 8 Elite Extreme Gen 6, zakozwe kuburyo zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu mikorere ya telefone yawe.
LG yashyizwe ku gitutu nyuma y’iperereza ryagaragaje ko zimwe muri televiziyo zayo zigezweho zishobora gukoreshwa mu butasi, zigakusanya amakuru ku bazikoresha no ku bikoresho biri mu ngo zabo, ndetse zigakomeza kubika amajwi no mu gihe zidafite internet.
Apple iherutse kumurika telefone nshya za iPhone n'amasaha ya Apple Watch, mu birori byayo bya mbere byayobowe n'Umuyobozi Mukuru mushya, John Ternus.
Apple ishobora kwita telefoni yayo ya mbere izizingwa “iPhone Duo”, aho biteganyijwe ko igiciro cyayo kizatangirira ku 2,000$ ku ifite ububiko bwa 256GB.
Imodoka ya Ferrari yo mu bwoko bwa Luce, ari na yo ya mbere y’uru ruganda ikoresha amashanyarazi gusa, yagurishijwe miliyoni 40$, iba imodoka nshya ihenze kurusha izindi zose zagurishijwe mu cyamunara.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gutangaza itegeko rishya rikumira iyinjizwa mu gihugu ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite ubwenge buhangano, ibintu abantu benshi bumvaga ko bireba gusa imashini-muntu ‘humanoid robots’; gusa ariko iri tegeko rireba n’ibikoresho byo mu ngo bikoreshwa buri munsi birimo ibikora amasuku n’ibindi.
Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JetZero, kiri gukora indege nshya yitwa Z4, ihanzwe amaso kubera imiterere yayo ishobora guhindura uburyo indege zitwara abagenzi zubakwa n’uko abantu bazajya bakora ingendo zo mu kirere.
Tekereza kubyuka mu gitondo ugasanga umuhanda usanzwe unyuramo wafunzwe cyangwa urimo umubyigano ukabije. Mbere y’uko ubimenya, ikoranabuhanga rikakumenyesha ko ugomba guhaguruka kare, rikakwereka indi nzira ndetse rikagusaba uburenganzira bwo kugutegurira imodoka ikugeza aho ujya.
Igice gihagurutsa icyogajuru ku butaka cyitwa New Glenn cya Sosiyete ya Blue Origin giherutse guturikira mu igerageza muri Florida. Ni ikibazo gikomeye kuko iyi mpanuka ishobora kudindiza gahunda ya NASA yo gusubira ku kwezi mu gihe cy'amezi agera kuri 18.
Mu minsi ishize Elon Musk yatangaje ko ikoranabuhanga rya Tesla rishoboza imodoka kwitwara nta ruhare umushoferi abigizemo [self-driving technology] rizagera ku rwego umutekano waryo wikuba inshuro 10 ugereranyije n’umutekano w’imodoka isanzwe itwawe n’umuntu.
OpenAI yahagaritse ku mugaragaro gahunda yayo yo gukora icyiciro cyagenewe abakuze [adult or erotic mode] muri ChatGPT.
Apple yashyize ahagaragara MacBook Neo, mudasobwa nshya igura 599$ ikoresha processor ya iPhone. Iyi mudasobwa yakozwe hagamijwe gusimbura iza M1 MacBook Air kuri ubu zahagaritswe gukorwa. Indi ntego yari ugukora mudasobwa ihendutse kandi ijyanye n’igihe.
Umuryango w’umukobwa witwa Maya Gebala wakomerekeye mu gikorwa cyo kurasa cyabereye mu ishuri ryo muri Canada mu minsi ishize, yajyanye mu nkiko OpenAI avuga ko ChatGPT yari izi umugambi w’uwabikoze ariko ntiyaburira ubuyobozi.
Ikoranabunga rya robot riri kwisungwa cyane muri ibi bihe iri gutera imbere cyane, ndetse u Rwanda na rwo ntirwasigaye kuko zatangiye gutanga serivisi zitandukanye zirimo no gushyira abantu ibyo batumije muri restaurant.
Umugore wa Dr. Kizza Besigye, Winnie Byanyima, yatangaje ko yivuganiye ubwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, nyuma y’uko misa yo gusengera umugabo we ufunzwe ihagaritswe.
Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Apple, bazi ko muri Werurwe 2026 ari bwo ikunda kumurika ibikoresho byayo biciriritse, ikamurika ‘software; zayo muri Kamena, mu gihe imurika ibindi bikoresho bigezweho muri Nzeri. Iyi yamenyerewe nk’ingengabihe yayo mu myaka myinshi.
Biteganyijwe ko ku wa 25 gashyantare 2026, ari bwo Samsung izamurika Samsung Galaxy S26 Ultra, mu birori bizabera i San Francisco.
Sosiyete ya Apple ikomeje kwaguka mu ruganda rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga byambarwa, aho kuri ubu yateguje ibindi bibatu bishya birimo amadarubindi, AirPods ndetse n’ikindi cya Pendant, byose bizaba bikoranye ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, n’uburyo bwa Siri busanzwe bumenyerewe ku bindi bikoresho bya Apple nka iPhone.
Ku wa 12 Gashyantare 2026, Uruganda rwa Sony rwashyize ku isoko ecouteur za WF‑1000XM6, zagenewe umuntu wese wifuza kumva umuziki cyangwa ibiganiro bitandukanye atabangamiwe n’urusaku rwo hanze. Zitangira kuboneka ku madolari 399.
Ferrari yasohoye amafoto agaragaza bike mu bice bigize imodoka yayo nshya itegerezanyijwe amatsiko menshi ikoresha amashanyarazi gusa, ihishura izina ryayo n’imiterere y’imbere hayo.