Umuyobozi mukuru w'iki kigo, Elon Musk, yatangaje ko ibi bikoresho, bishobora kuzajya bitanganwa n'ibyakira internet ya Starlink, biteganyijwe gutangira gukorwa mu 2027.
Iyi minara yo ku bisenge izakorana n'ibyogajuru bya SpaceX bizwi nka Direct-to-Cell V2 byohereza itumanaho mu buryo butaziguye kuri telefoni, bizoherezwa mu kirere mu 2027 kugira ngo byongere ubushobozi n'umuvuduko wo kohereza amakuru kuri internet (bandwidth) incuro 40.
Kugira ngo uyu muyoboro uhuza ikoranabuhanga ry'ibyogajuru n'iminara isanzwe ya telefoni ubashe gukora, SpaceX yabanje guhabwa uruhushya n'ubuyobozi bukuru bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2024 rwo gufatanya n'ikigo cya T-Mobile mu gutanga internet igera kuri telefoni itanyuze ku minara isanzwe.
Nyuma y'aho, iki kigo cyaguye imiyoboro yacyo ikoreshwa mu gusakaza itumanaho nta nsinga zikoreshejwe binyuze mu masezerano ya miliyari 17$ cyagiranye n'ikigo cya EchoStar mu 2025, akurikirwa n'andi masezerano ya miliyari 8$ muri uyu mwaka yo kugura imiyoboro y'itumanaho ifite ubushobozi bwo kugera kure no kwinjira mu nyubako.
Nubwo uku kwaguka k'umuyoboro wa SpaceX kwateye impungenge z'uko ibigo bisanzwe bitanga serivisi z'itumanaho bishobora kujya mu kaga, Musk yizera ko bitazafunga imiryango ngo bive ku isoko.
Yavuze ko nubwo ibi bigo byatakaza igice kimwe cy'inyungu yabyo, mu gihe kizaza abazaba bakeneye internet irangajwe imbere n’ibikorwa by’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano n'imashini zikora nk'abantu, bazaba ari benshi cyane ku buryo urwego rw'itumanaho ruzakomeza gutera imbere.






Ibitekerezo 0