Iyi mudasobwa yazanye iterambere rihambaye mu bijyanye n’ubushobozi bwa mudasobwa bwo gutunganya amakuru n'ububiko, ariko binazana n'izamuka rikabije ry'ibiciro.
Gutumiza mbere y'igihe (preorders) iyi mudasobwa nshya ya MacBook Pro byatangiye kuri uyu wa 30 Ukwakira, mu gihe izatangira kuboneka ku masoko yose ku wa 6 Ugushyingo 2026.
Mudasobwa y'ibanze ifite ikirahure cya inch 14 izatangirira kuri 2.899$.
Iyisumbuyeho yo muri iki cyiciro izatangirira kuri 14.249$, ifite ikirahure cya inch 16 yahawe ubushobozi bwose yo itangirire kuri 14.549$.
Izi zombi zifite chip nshya ihambaye ya M5 Max. Iyi chip ifite ibice 18 bishinzwe gutunganya amakuru n'imirimo y'ibanze (18-core CPU), n'ibindi bice 40 byihariye bishinzwe gutunganya amashusho, kwihutisha ibikorwa bijyanye n'ubwenge buhangano n’indi mirimo igoranye kuri mudasobwa (40-core GPU).
Kongera ubushobozi bw'ububiko bw'igihe gito kugeza kuri 128GB bizajya bisaba kwishyura andi 2000$ y'inyongera.
Kongera ububiko bwa burundu na byo birahenze cyane, aho kongeramo ububiko bwa 4TB bisaba kurenzaho 1000$, na ho waba wifuza 8TB ukongeraho 3000$. Ni mu gihe wifuje 16TB byagusaba kongeraho 7000$.
No kongeraho ikirahure cy'ikoranabuhanga kigabanya urumuri rubangamira amaso (nano-texture glass) bisaba 150$ y'inyongera.
Mudasobwa ya inch 16 ifite ubushobozi bwose irenzeho 4.400$ ugereranyije na mudasobwa yo muri ubu bwoko iheruka.
Kuba ibi biciro biri hejuru cyane, byatewe n’ibura ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gutunganya ububiko bw’ibi bikoresho; ikibazo magingo aya cyugarije Isi yose muri rusange.
Ikindi ni uko iterambere ryihuse ry'urwego rw'ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ryatumye habaho ikenerwa ry'utwuma tw'ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru (high-end silicon), bikaba biha Apple ububasha bwo gushyiraho igiciro gihanitse kuri chip ya M5 Max na 40-core GPU ku bakoresha mudasobwa zikeneye ubushobozi bwisumbuye.






Ibitekerezo 0