Aka gakoresho katangajwe bwa mbere muri Kanama, ariko katangiye kuboneka guhera kuri uyu wa Kabiri. Kagura 29,99$ iyo ari kamwe cyangwa 99.99$ ku ipaki irimo udukoresho tune.
Kaboneka mu mabara abiri: Ibara ry’ifeza ndetse n'icyatsi cyerurutse.
Pixel Tag ikoresha ikoranabuhanga rihuza ibikoresho biri hafi (Bluetooth) ndetse n'urusobe rw'ibikoresho (network) bya Android birenga miliyari imwe ku Isi yose kugira ngo ishake ibintu byatakaye.
Ifite indangururamajwi y’ibyiciro bitatu, ikaba ishobora gusohora ijwi riri hejuru ku gipimo cya 80 (decibels). Iyo utakaje telefoni yawe, ushobora gukanda inshuro ebyiri kuri button iri kuri aka gakoresho, telefoni yawe igahita isonera aho uri ukaba wayibona.
Ibi ni na ko bigenda ku bindi bikoresho byawe ushobora kugashyiraho.
Ushobora kandi gusangiza amerekezo y’aka gakoresho abantu bagera ku 10 ukoresheje porogaramu yako yihariye.
Ugereranyije n'agakoresho nk’aka ka Apple kitwa AirTag, Pixel Tag yo ni ntoya kandi ifite ishusho y'igi (oval design). Ifite ubugari bwa santimetero 2,7 n'uburebure bwa santimetero 4,5, n'umubyimba wa santimetero 0,5; mu gihe AirTag yo ifite ubugari bwa santimetero 3,2, n'umubyimba wa santimetero 0,7. Aka gakoresho kose gapima garama 11 gusa.
Aka gakoresho gakoresha batiri imeze nk'igiceri ishobora gusimburwa yo mu bwoko bwa CR2032 itanga umuriro ushobora kumara igihe kigera ku mwaka wose.
Kugakoresha bisaba ko uba ufite telefoni ikoresha Android 9 cyangwa iyisumbuyeho.
Kakozwe mu cyuma kidashobora gushya cyangwa ngo kigwe ingese. Gafite ubushobozi bwo kwihanganira amazi n'umukungugu ku gipimo cyo hejuru (IP67 rating for water and dust resistance), bivuze ko gashobora gukomeza gukora kari mu mazi afite ubujyakuzimu bwa metero imwe kugeza ku minota 30.







Ibitekerezo 0