Inganda zimaze igihe kirekire zikora imodoka zihenze ku mugabane w'i Burayi zigomba kurya ziri menge.
Mu kinyejana kirenga, iyo washakaga imodoka y'akataraboneka mu bwiza n'igiciro kiri hejuru, amahitamo ya mbere yabaga Rolls-Royce. Ariko ubu, Yangwang; ishami rishya rikora imodoka zihenze ryashinzwe n'uruganda rw'Abashinwa rwa BYD, ryamuritse imodoka nshya yitwa Altior.
Ni imodoka y'akataraboneka ikoresha amashanyarazi, ije guhangana mu buryo bweruye na Rolls-Royce Phantom, izanye ikoranabuhanga rihanitse ku giciro kiri hasi ho ½.
Iyi modoka yamurikiwe bwa mbere i Abu Dhabi, izakorwa inshuro 399 gusa. Bivuze ko imodoka zizakorwa zitazagera kuri 400.
Kuba u Bushinwa ari na bwo bwihariye kimwe cya kane cy'isoko rya Rolls-Royce ku Isi, Altior ni ikibazo gikomeye ku nyungu z'uru ruganda rw'Abongereza (BMW).

Iyo uyirebye inyuma, ntutinda kubona ko imiterere yayo yiganye iya Rolls-Royce neza neza.
Ifite uburebure bwa metero 5,6, igice cyayo cy’imbere kikaba ari cyo kirekire. Imiryango yayo ifungukira inyuma. Ifite imitaka yihariye iba iri mu miryango y’imbere, ikintu Rolls-Royce izwiho cyane, nubwo iyi yo yakozwe hagendewe ku gishushanyo cy'inyubako izwi cyane mu Bushinwa ya ‘Temple of Heaven’.
Ifite amapine manini ya pouse 21. Iyo wegereye iyi modoka, amatara yayo y'imbere ntabwo yaka gusa nk'ayandi. Uduce twayo tw'imbere turazenguruka, urumuri rukaka mu buryo bwiza cyane bwihariye nk'aho amatara ari kubyina.
Mu gihe Rolls-Royce ikoresha moteri nini ya V12 inywa lisansi, Altior yo ikoresha moteri enye z'amashanyarazi (quad-motor) zitanga imbaraga zirenga 1000hp.
Buri pine ry'iyi modoka rifite ubushobozi bwo gukora ukwaryo. Ibi bituma amapine yo ku ruhande rumwe ashobora kuzenguruka ajya imbere, mu gihe ayo ku rundi ruhande azenguruka asubira inyuma.
Ibi bituma iyi modoka nini cyane ishobora kwizengurukaho cyangwa guhindukirira aho ihagaze neza neza, itiriwe ikenera umwanya mugari wo gukatiramo (nka kumwe imodoka z'intambara zizwi nka ‘burende’ zibigenza).
Altior ikoresha batiri ya BYD yitwa Blade Battery ishobora kugenda ibilometero birenga 800 yuzuye neza, ikaba ishobora gusharijwa ku mashini za 1500kW, ikava kuri 10% ikagera kuri 70% mu minota itanu gusa.

Ikoranabuhanga rya châssis yaryo na ryo ni igitangaza. Altior ishobora kureremba hejuru y'amazi ntigire icyo iba igihe yisanze mu mwuzure utunguranye.
Mu gihe ipine rimwe rituritse iri ku muvuduko wo hejuru cyane, za moteri enye zihita zigenzura imbaraga (torque) ku buryo imodoka iguma mu muhanda igenda neza.
Uretse ibyo, ifite ikoranabuhanga rya "God's Eye A" rituma yitwara ikava aho iparitse mu mujyi umwe ikagera ahandi iparika mu wundi mujyi, ikagira na suspension zikoresha camera ziyifasha kureba imikuku mu mihanda mbere y’igihe zikamenya uko zibyifatamo abayirimo batarabutswe.
Imbere muri iyi modoka, hameze nk'icyumba cy'igitangaza (private lounge). Imbere ku mwanya w’umushoferi hari ecran nini cyane, mu gihe inyuma hari intebe ebyiri ziteganye neza hamwe n'ikirahure kizamuka gitandukanya ab'inyuma n'umushoferi.
Intebe y'imbere iburyo bwa shoferi ishobora kuryamishwa yose kugira ngo uwicaye inyuma abashe kureba neza imbere nta kimukingiriza.
Abicaye inyuma baba bari mu ntebe zikora nk’iz'indege (zero-gravity seats), zifite uburyo bwo kugukorera massage. Zifite button yiswe “one-touch relaxation mode” ukanda imodoka igahindura urumuri, ikarekura umwuka uhumura neza, igacuranga imiziki ituje mu ndangururamajwi 39 zayo, ugahita wumva umeze neza nk'uri muri 'Spa'.
Ifite tapi zikozwe mu bwoya bw'intama, imiyoboro y’umwuka ikozwe mu mabuye y'agaciro ya 'jade', frigo ebyiri, n'indi ecran nini mu mwanya w’inyuma ya pouse 21,4 ishobora kwifashishwa mu nama, kureba filime cyangwa andi mashusho.
Yangwang Altior ije kwerekana ko imodoka zihenze atari ukugira intebe z'uruhu n'imitako idasanzwe gusa, ahubwo ari uguhuza ubwiza buhebuje n'ikoranabuhanga rihanitse. Ku nganda zimaze igihe zihariye iri soko, urugamba rugeze aho rukomeye!












Ibitekerezo 0