Umuyobozi Mukuru w'iki kigo, Mark Zuckerberg, yise aya madarubindi intambwe ikomeye cyane kuko akoranye ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru nubwo agaragara nk’asanzwe, aho kuba nk’amwe manini asa nk’ayuzura mu maso hose.
Uruti rw’aya madarubindi rukozwe mu ruvange rw'ibyuma bitandukanye kugirango rurusheho gukomera (magnesium alloy). Uburemere bwayo bwagabanyijweho inshuro eshanu ugereranyije n’ubwa Meta Quest 3.
Aya madarubindi afite batiri nto ishobora gukwirwa mu mufuka w’ipantalo, ishobora gutuma ukomeza kuyakoresha n'igihe uri mu rugendo.
Aya madarubindi yubakiwe ahanini ibikorwa by’imyidagaduro, afite ibirahure byerekana amashusho yo ku rwego ruhanitse rwa 5K, bikagira uduce tw'amashusho 37 kuri buri dogere (37 pixels per degree).
Ibi bituma ureba ibintu bimeze nk'ibiri mu buzima busanzwe ndetse ugasoma n'inyandiko ntoya bitakugoye.
Ikintu gikomeye cyane ni uko ari cyo gikoresho cya mbere cy'ikoranabuhanga rya 'virtual reality' cyemerewe gukoresha uburyo bwa IMAX, ibi bikazajya bifasha abayambaye kureba filime mu buryo bw'umwimerere n’amashusho yagutse.
IMAX ni ikoranabuhanga rikoreshwa mu rwego rwa filime ryifashisha 'ecran' nini cyane zidasanzwe n'amajwi y'umwimerere, ibituma urebaho ashobora kwiyumva nk'uri mu bigize ibyo areba aho kuba ureba gusa.
Meta kandi iri gukorana na sosiyete ya Disney ku buryo guhera mu Ugushyingo, abakoresha aya madarubindi bashobora kureba filime zimwe na zimwe za Marvel mu buryo bw'amashusho ya 3D.
Izi filime zizajya zisanisha n'aho umuntu ari kuzirebera, ku buryo bizajya bimera nk’aho uri aho scene iri kubera.
Aya madarubindi azazana n'ikoranabuhanga rya AI rya Meta (artificial intelligence assistant). Abayakoresha bazajya babasha kuyaha amabwiriza bakoresheje ijwi cyangwa ikiganza, urugero nko kuyabwira gutangiza filime n’ibindi.



Ibitekerezo 0