Ikigo cya Google kiri gutangiza uburyo bushya bwiswe Call for Me, buzajya bwemerera porogaramu yayo y’ubwenge buhangano ya Gemini, guhamagara abantu n’ibigo binyuranye birimo iby’ubucuruzi, mu cyimbo cyawe.
Nyuma y’amezi umunani TikTok muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itandukanyijwe n'ikigo cyayo gikuru, yinjiye muri gahunda yo kurinda umutekano w’abana ku mbuga nkoranyambaga yitwa Lantern.
Tekereza usomye amakuru kuri X akubwira ko umuntu yapfuye, ukababara cyangwa ugatangira kuyasangiza abandi, nyamara ugiye ku butumwa bw’umwimerere ugasanga ahubwo bwavugaga ko uwo muntu yibarutse.
Urubuga nkoranyambaga rushya rwiswe Twitter.now rwinjiye ku isoko, rukaba rwarashinzwe n'ikigo gishya cyitwa Operation Bluebird. Iri tsinda ririmo by'umwihariko Stephen Coates, wahoze ari umunyamategeko ushinzwe kurengera ibirango by'ubucuruzi mu rubuga rwa Twitter rwahozeho mbere.
Ubwenge buhangano bukomeje kwinjira mu buzima bwa buri munsi, aho abantu babukoresha mu kwandika ubutumwa bwa email, gusemura, gukora porogaramu, gutegura inyandiko, gushaka ibitekerezo ku bintu bitandukanye n’ibindi.
Ku wa Kane, urubuga rwa Instagram rwatangaje ko rugiye guhindura amategeko yarwo, kugira ngo ruhagarike kumenyekanisha konti zikunze gusangiza abazikurikira ibihangano byakuwe ku zindi konti. Uru rubuga rushaka ko abarema ibyabo bwite [original content] bahabwa agaciro bakwiye.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko batangiye gutegura gahunda yo gukumira abana bafite imyaka 16 kumanura ku mbuga nkoranyambaga ku buryo batazongera kuzigiraho konti cyangwa kuzijyaho ngo barebe ibyashyizweho bari mu Rwanda.
Ku wa 7 Mata 2026, Anthropic yashyize hanze Mythos, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano riteye imbere ryakozwe n'ikigo cya Anthropic, kugira ngo rikoreshwe mu bikorwa byo kurinda no gucunga umutekano wo kuri internet [defensive cybersecurity].
OpenAI ibarizwamo ChatGPT yasinyanye amasezwerano y’imikoranire na Sosiyete y’Ikoranabuhanga ya Tata Consultancy Services yo mu Buhinde, yo gukoresha ububiko bwayo bw’amakuru, ahazajya hakenerwa ingufu za megawati 100.
Umuyobozi Mukuru wa Meta, Mark Zuckerberg, yatanze ubuhamya mu rukiko i Los Angeles, mu rubanza imbuga nkoranyambaga za Instagram na Facebook ziregwamo kugira uruhare mu gutuma abana baba imbata zazo bikabaviramo kugira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Urwego rushinzwe kurinda amakuru bwite y’abantu muri Irlande rwatangije iperereza kuri Grok, porogaramu ya AI y’urubuga rwa X rwa Elon Musk, rishingiye ku buryo isesengura amakuru bwite y’abantu n’ibiyivugwaho byo gukora amafoto n’amashusho by’urukozasoni arimo n’ay’abana batarageza imyaka y’ubukure.
Ikigo gikwirakwiza ibikorwaremezo bya internet kikanayicuruza, BSC cyahawe uburenganzira bwo kuba umucuruzi wemewe wa internet ya Starlink mu Rwanda ndetse cyagennye uburyo bwihariye bwo kuyicuruza ku bigo bito n’ibiciriritse ku giciro gito.
OpenAI yandikiye abadepite muri Amerika, inyandiko igaragaza ko Sosiyete y’ubwenge buhangano yo mu Bushinwa yitwa DeepSeek ikoresha ikoranabuhanga rya Amerika mu kubaka iryayo.
U Burusiya bwatangiye gahunda ikomeye yo guhangana na WhatsApp; urubuga rwifashishwa mu kohererezanya ubutumwa rukoreshwa n’abarenga miliyoni 100 muri iki gihugu.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru i California, hatangiye urubanza rw’amateka rugamije kureba niba ibigo nka Meta na YouTube bishobora guhanwa n’amategeko, kubera ko byubaka imbuga nkoranyambaga mu buryo bugamije guhindura abana imbata zazo, bikabikora nkana.
Ikigo gitanga serivisi za internet mu bice binyuranye bya Afurika, Paratus Group, cyatangaje ko cyatangije umuyoboro wa internet yihuta [fibre optique] uva mu mujyi wa Mombasa ukagera i Goma, Uganda no mu Rwanda.
Abakurikiranira hafi iby’ikoranabuhanga by’umwihariko iry’ubwenge buhangano ‘AI’ ryagutse ku muvuduko udasanzwe mu myaka ya vuba, bemeza ko Google itakiri ku rwego rwo hasi mu bijyanye na ryo, aho ubu ibarwa nk’iyambere ifitiwe icyizere n’abashoramari, kuruta ikigo cya OpenAI cyari kimaze igihe kiyoboye.
Ku wa Gatanu Meta yatangaje ko hari kubakwa uburyo buzajya bushoboza abakoresha urubuga rwa Instagram kwikura ku rutonde wakwita ‘urw’inshuti z’inkoramutimarwa’ cyangwa ‘close friends’ mu Cyongereza, bashyirwaho na bagenzi babo.
Airtel Africa yatangaje ko yasinye amasezerano na SpaceX ya Elon Musk yo gutangira gutanga internet ku bakiliya bayo bakoresha telefone zigezwehi muri Afurika yifashishije satellite (Direct-to-Cell satellite) mu bihugu byose 14 ikoreramo, aho ifite abakiliya miliyoni 174.
Urubuga nkoranyambaga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) rwatangije uburyo buzajya butuma umuntu amenya amakuru yerekeye konti runaka, aho rwashyizeho ahantu hazajya habikwa ayo makuru hitwa “About this account”, ni ukuvuga ibijyanye n’iyi konti.