Iyi gahunda yatangijwe mu 2023, ifasha ibigo binini by'ikoranabuhanga kwakira no gusangira ibimenyetso biburira kugira ngo bikurikirane kandi bihagarike abantu bakora ibikorwa bibi ku mbuga zitandukanye.

Kugeza mu mwaka wa 2025, ibigo bikorera hamwe muri iri tsinda byari bimaze gusangira ibimenyetso birenga miliyoni ebyiri by'imyitwarire mibi ishobora guteza akaga, hagamijwe kurinda abana.

Uretse kwinjira muri iri tsinda, TikTok iri gutanga inkunga nini mu buryo bw’amafaranga mu kigo cy'igihugu gishinzwe gukurikirana abana babuze n'abakorerwa ihohoterwa [National Center for Missing and Exploited Children], aho itanga miliyoni 2$ kugira ngo ifashe kuvugurura uburyo bwo gutanga amakuru bw'iki kigo, buzwi ku izina rya CyberTipline.

Aya mafaranga azakoreshwa mu kubaka uburyo bwiza bwo gushakisha n'uburyo bw'ikoranabuhanga bwikoresha [automation]. Intego ni ukuvumbura ibyago hakiri kare no kugabanya igihe cyakoreshwaga mu gusuzuma raporo bikozwe n’abakozi, kugira ngo polisi ibone amakuru vuba mu gihe umwana ari mu kaga.

Uyu mushinga w’aya mavugurura uzamara imyaka itatu, utware angana na miliyoni 10$, aho n'ibindi bigo binini by'ikoranabuhanga biri gutanga umusanzu wabyo mu kwishyura no gutanga ubushobozi, byunganira ibi bikorwa.

TikTok muri Amerika yinjiye muri Lantern, gahunda ihuza imbuga mu kurinda umutekano w'abana
TikTok muri Amerika yinjiye muri Lantern, gahunda ihuza imbuga mu kurinda umutekano w'abana