Iyi mpinduka igamije gukurikiza amategeko asaba gukorera mu mucyo agenga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI) mu bihugu byo muri EU, yatangiye gukurikizwa ku itariki ya 2 Kanama 2026.
Iki kimenyetso si ikigaragarira amaso y'umuntu nk’uko bimenyerewe. Ahubwo, ni impinduka nto cyane mu buryo iri koranabuhanga rihitamo amagambo, rigakoresha ashobora kubonwa gusa na porogaramu ya OpenAI yagenewe gutahura inyandiko zakoreshejwe AI (detector), yitwa textGrain.
Nubwo bimeze bityo ariko, iki kimenyetso ntigikora neza 100%. OpenAI yagaragaje ko iyo umuntu ahinduye 10% gusa ry'amagambo agize inyandiko agakoresha andi afite igisobanuro kimwe, igipimo ya porogaramu ishobora kuzitahuriraho gishobora kuva kuri 92% kikagera kuri 66%.
Biragoye kandi ko iki kimenyetso cyagaragara mu nyandiko ngufi, inyandiko zahinduwe mu zindi ndimi, cyangwa mu bisubizo by'imibare. Kubera iyi mpamvu, magingo aya inzobere zabyemerewe gusa ni zo zizahabwa uburenganzira bwo gukoresha textGrain.
Aya makuru aje nyuma y'amezi abiri sosiyete bahanganye yitwa Anthropic itangaje ko izashyira ikimenyetso nk’iki mu nyandiko zayo ku rwego rw'Isi yose, ibintu bitanyuze bamwe mu bakoresha iri koranabuhanga.
Hashize igihe kirekire OpenAI ikoze ubu buryo, ariko yari yararetse gufata icyemezo cyo kubukoresha kubera impungenge zo gutakaza abakoresha porogaramu zayo.



Ibitekerezo 0