Ubu buryo bushya bufasha mu guhaha bukora nka porogaramu isanzwe yifashishwa mu kuganira n'abantu (chat tool). Bubika ibyo abakoresha uru rubuga bifuza, bukabaha ibisubizo by'ibibazo bafite ku bijyanye n'imiterere y'ibicuruzwa, ingano yabyo, ndetse n'uko byoherezwa aho abaguzi baherereye.

Uburyo bushya bwo kwishyura bwo butuma ukoresha uru rubuga abasha kubona ibicuruzwa bya sosiyete zitandukanye mu gihe ari kureba amashusho aza kuri paji ye nk’ibisanzwe (For You feed) akaba ashobora guhita yishyura ibyo yishimiye, bidasabye ko ajya kuri paji yagenewe guhahira ku ikoranabuhanga kuri uru rubuga.

Impamvu TikTok ikomeje gukora izi mpinduka, ni ukureba uko yagumana abayikoresha no mu bihe bifuza guhaha, aho ishaka ko bazajya bagura ibintu bakiri kuri uru rubuga, aho kujya gushakisha ibyo bicuruzwa ahandi.

Kugira ngo ibi bigerweho, TikTok yakoranye n'ibigo bikomeye birimo Shopify, Salesforce, Stripe, ndetse na Shoplazza.

Guhaha binyuze kuri TikTok byamaze kuba ubucuruzi bwagutse.

Raporo zigaragaza ko ibikorwa bikorerwa kuri iyi porogaramu byafashije kwinjiza miliyari 81$ mu nyungu z'ubucuruzi mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Abanyamerika bagera kuri miliyoni 54 baguze ikintu nyuma yo kukibona mu mashusho ya TikTok.

Kuva TikTok Shop yatangizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeri 2023, yakuze ku muvuduko uri hejuru cyane. Mu 2025 yinjije miliyari 15,8$ mu bicuruzwa byose byagurishijwe muri Amerika, bingana na 18% by'ubucuruzi bwose bukorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihugu.

Guhaha binyuze kuri TikTok byamaze kuba ubucuruzi bwagutse
Guhaha binyuze kuri TikTok byamaze kuba ubucuruzi bwagutse