Ubu bushyamirane ahanini bushingiye ku itegeko ryo mu 2023 rigenga umutekano wo kuri internet (Online Safety Act), ryashyiriweho kurinda abana ibitemewe n'amategeko cyangwa ibyangiza bishyirwa kuri internet.
Hashingiwe kuri iri tegeko, Ofcom yasabye ibi bigo gutanga amakuru arambuye ku buryo bigenzura ibishyirwa ku mbuga zabyo, nko kugaragaza umubare w'inyandiko cyangwa ubutumwa bwasibwe cyangwa bwahishwe, ndetse n'umubare w'abakoresha izi mbuga bagerwaho n’ubutumwa buteje inkeke.
Ikindi ni uko mu gihe ibi bigo byarenga kuri aya mabwiriza byashyiriweho, bishobora kubiryozwa, harimo no gucibwa amande ashobora kugera ku 10% by'amafaranga byinjiza mu bikorwa byabyo ku Isi hose.
Ibi bigo by'ikoranabuhanga bivuga ko aya mategeko akarishye cyane.
Sosiyete ya X yavuze ko ubu ari bwo busabe bukomeye cyane yakiriye isabwe n'urwego ngenzuzi aho ari ho hose ku Isi.
Meta yo yinubiye ko Ofcom iri kuyisaba amakuru menshi cyane kandi yihariye ku mikorere ya serivisi zayo zirindwi zitandukanye nta mpamvu igaragara cyangwa isobanutse itanzwe.
Ofcom yatangaje ko aya makuru akenewe byanze bikunze kugira ngo hasuzumwe niba aya mabwiriza mashya ari gukora neza koko.
Umuvugizi w'uru rwego yavuze ko bari kugerageza gushyiraho amabwiriza agenga urwego rw'ikoranabuhanga rumaze imyaka irenga 20 yose rukora nta mategeko cyangwa kubazwa inshingano bibaho.


Ibitekerezo 0