Mbirimo na Thrive
BK-BANNER
  • Kinyarwanda
  • English
  • French
IGEHE Logo
Rwanda Revival Conference
  • Ahabanza
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuzima
  • Ubukerarugendo
  • Ubutabera
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Amakuru
  • Diaspora
  • Abantu

Iyandikishe mu bohererezwa amakuru yacu

Amakuru agezweho ahita akugeraho

Dukurikire

Amakuru

  • Amakuru
  • Ubukungu
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Ubuzima
  • Ikoranabuhanga
  • Amashusho

IGIHE

  • Abo turi bo
  • Twandikire

Tugane

  • Kwamamaza
  • Gutanga amakuru
  • Amatangazo

Bana natwe aho uri hose

Application ya IGIHE wayisanga

  • Download on theApp Store
  • GET IT ONGoogle Play

© 2026 IGIHE.com. All rights reserved

  • Amategeko agenga imikoreshereze
  • Amategeko ajyanye n'amakuru bwite
Niyontegereje Etienne
Niyontegereje Etienne

X (Twitter)
Izanditswe na Niyontegereje Etienne
Ageze ku ruganda rwa miliyoni 50 Frw: Inkuru ya Turimumahoro watangiye atiyizeye
Hashize iminsi 3U Rwanda
Ageze ku ruganda rwa miliyoni 50 Frw: Inkuru ya Turimumahoro watangiye atiyizeye

Turimumahoro Celestin, wo mu Kagari ka Nyakigando, Umurenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare, yatangiye ubucuruzi bwo gutunganya ibiryo mu buryo bugoranye ariko umurava no kwita ku byo akora bituma yiteza imbere aho uyu munsi afite uruganda rwa miliyoni 50 Frw.

Nyagatare: Abaturage babujijwe kubaka mu cyanya cy’inganda barasaba kwimurwa
Hashize iminsi 5U Rwanda
Nyagatare: Abaturage babujijwe kubaka mu cyanya cy’inganda barasaba kwimurwa

Bamwe mu baturage batuye mu cyanya cy’inganda cya Rutaraka, mu Murenge wa Nyagatare, barasaba ubuyobozi kubafasha kwimuka, kuko ibikorwa by’inganda bibangamiye imibereho yabo ndetse bikababuza kubyaza umusaruro ubutaka bwabo.

Gatsibo: Abaturage bariganyijwe amafaranga bizezwa imyanya y’abana babo mu mashuri akomeye
9 Ukw 2026U Rwanda
Gatsibo: Abaturage bariganyijwe amafaranga bizezwa imyanya y’abana babo mu mashuri akomeye

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Ngarama na Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo batangaje ko bahombye amafaranga arenga ibihumbi 100 Frw buri wese nyuma yo gusezeranywa ko abana babo bazahabwa ubufasha bwo kwiga mu mashuri meza binyuze mu mushinga babwiwe ko uzabafasha, ariko kugeza ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Nyagatare: Umwana w’imyaka irindwi yishwe n’imbetezi, 40 banyweye urwagwa bararwara
28 Nze 2026U Rwanda
Nyagatare: Umwana w’imyaka irindwi yishwe n'imbetezi, 40 banyweye urwagwa bararwara

Umwana w’imyaka irindwi wo mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Nyakigando, mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare, yapfuye nyuma yo kurya imbetezi, mu gihe abantu barenga 40 banyoye ku rwagwa zavuyemo na bo bagize ibibazo by’uburwayi.

Nyagatare: GS Cyabayaga TSS irashinjwa guhingisha abana mu masaha y’amasomo
25 Nze 2026U Rwanda
Nyagatare: GS Cyabayaga TSS irashinjwa guhingisha abana mu masaha y'amasomo

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga kuri GS Cyabayaga TSS, mu Murenge wa Mimuri mu Karere ka Nyagatare, barinubira ko abana babo bakoreshwa imirimo ivunanye, irimo no guhinga, bavuga ko bafite impungenge ko bishobora kugira ingaruka ku myigire n’umutekano wabo.

Gatsibo: Umubyeyi akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana yabyaye
23 Nze 2026U Rwanda
Gatsibo: Umubyeyi akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana yabyaye

Umubyeyi wo mu Mudugudu wa Gashenyi, Akagari ka Gihuta, Umurenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, ari gukurikiranwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’uko umwana yari amaze kubyara asanzwe yapfuye, hakaba hakekwa ko ashobora kuba yaragize uruhare mu rupfu rwe.

Nyagatare: Imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu z’abaturage n’ishuri
21 Nze 2026U Rwanda
Nyagatare: Imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu z’abaturage n’ishuri

Iyi mvura ivanze n’umuyaga yangije inzu 20, aho 10 muri zo ibisenge byazo byagurutse burundu mu Kagari ka Bushoga, mu Mudugudu wa Cyonyo yangiza n’icyumba kimwe cy’ishuri kuri GS Cyonyo, ndetse inangiza urutoki mu Mudugudu wa Cyonyo, mu Murenge wa Nyagatare.

Abatuye Mimuri babangamiwe n’urugomo rw’abasore babambura telefoni bakanabakomeretsa
20 Nze 2026U Rwanda
Abatuye Mimuri babangamiwe n'urugomo rw’abasore babambura telefoni bakanabakomeretsa

Abatuye ndetse n’abagenda mu isantere ya Mimuri mu Murenge wa Mimuri, mu Karere ka Nyagatare, barinubira urugomo rukorwa n’insoresore zibategera mu nzira, zikabambura telefoni ndetse rimwe na rimwe zikabakubita, zikanabakomeretsa, ibyo bagaragaza ko bibangamira imibereho yabo ndetse n’iterambere ry’ubukungu bwabo.

Gatsibo: Kutagira amashanyarazi bikomeje gutsikamira ireme ry’uburezi
20 Nze 2026U Rwanda
Gatsibo: Kutagira amashanyarazi bikomeje gutsikamira ireme ry’uburezi

Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kagera, ruherereye mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko kutagira amashanyarazi bibangamira imyigire yabo, by’umwihariko mu masomo ashingiye ku ikoranabuhanga.

Nyagatare: Abageze mu zabukuru batujwe mu midugudu y’abatishoboye, basabye kugobokwa
20 Nze 2026U Rwanda
Nyagatare: Abageze mu zabukuru batujwe mu midugudu y’abatishoboye, basabye kugobokwa

Bamwe mu batishoboye batujwe mu midugudu y’abatishoboye mu Karere ka Nyagatare, biganjemo abageze mu zabukuru, bavuga ko kubona ibyo kurya bikomeje kubagora.

Gatsibo: Abivurizaga kuri Poste de Santé ya Gishikiri basabye ko ifungurwa
17 Nze 2026U Rwanda
Gatsibo: Abivurizaga kuri Poste de Santé ya Gishikiri basabye ko ifungurwa

Abatuye mu Kagari ka Murambi, mu Murenge wa Nyagihanga, mu Karere ka Gatsibo, barasaba ko ivuriro rito rya Gishikiri ryakongera gukora, kuko kuba ridatanga serivisi z’ubuvuzi bibagiraho ingaruka zirimo gukora urugendo rurerure bajya ku Kigo Nderabuzima cya Nyagihanga.

Gatsibo: Abajyanama b’ubuzima bahangayikishijwe n’ubuke bw’imiti n’udukingirizo
15 Nze 2026U Rwanda
Gatsibo: Abajyanama b’ubuzima bahangayikishijwe n'ubuke bw'imiti n'udukingirizo

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko hari imbogamizi bahura na zo mu mikorere yabo, zirimo kubura imiti, udukingirizo n’ibindi bikoresho bakenera mu gufasha abaturage.

Gatsibo: Abagana Ibitaro bya Kiziguro basaba ko ibyumba by’abarwayi byagurwa
14 Nze 2026Ubuzima
Gatsibo: Abagana Ibitaro bya Kiziguro basaba ko ibyumba by’abarwayi byagurwa

Abagana Ibitaro bya Kiziguro biherereye mu Murenge wa Kiziguro, mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko ubucucike bukigaragara mu byumba abarwayi barwariramo, by’umwihariko mu byumba by’ababyeyi, bagasaba ko ibyobitaro byavugururwa kandi bikagurwa kugira ngo abarwayi bajye barwarira ahantu hisanzuye.

Gatsibo: Umuyaga wasenye inzu 34
13 Nze 2026U Rwanda
Gatsibo: Umuyaga wasenye inzu 34

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimbogo bwatangaje ko umuyaga ukomeye uherekejwe n’ibijojo bike wasenye inzu 34 mu midugu ibiri itandukanye ariko nta muntu yahitanye.

Gatsibo: Ntibumva impamvu bakigorwa n’ibura ry’amazi kandi igice cy’uruganda rwa Muhazi cyaruzuye
13 Nze 2026U Rwanda
Gatsibo: Ntibumva impamvu bakigorwa n’ibura ry’amazi kandi igice cy’uruganda rwa Muhazi cyaruzuye

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gatsibo baravuga ko bakomeje kugira ikibazo cyo kubona amazi meza, bakibaza igihe amazi y’uruganda rwa Muhazi azatangirira kubageraho, nyuma y’uko igice cya mbere cy’umushinga kirangiye.

Gatsibo: Ubworozi bwa bamwe bwatangiye gukomwa mu nkokora no kwamburwa n’abo bagemurira amata
13 Nze 2026U Rwanda
Gatsibo: Ubworozi bwa bamwe bwatangiye gukomwa mu nkokora no kwamburwa n’abo bagemurira amata

Aborozi n’abagura amata bakayagemura muri Koperative Jyambere Mworozi Ngarama, mu Karere ka Gatsibo, baravuga ko bamaze igihe kirekire batarishyurwa amafaranga y’amata bagemura, ibyatumye babura ubushobozi bwo kugaburira amatungo no gukomeza ibikorwa byabo by’ubworozi.

Gatsibo: Abaturage 14 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera
10 Nze 2026U Rwanda
Gatsibo: Abaturage 14 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera

Abaturage 14 bo mu Mudugudu wa Rwabihumbi, Akagari ka Gituza, mu Murenge wa Kageyo, mu Karere ka Gatsibo, bajyanywe kwa muganga nyuma yo kugira ibibazo byo kuribwa mu nda, bikekwa ko byatewe no kunywa ubushera bwari bwateguriwe abari bafashije umuturage mu gikorwa cy’ubuhinzi.

Nyagatare: Umumotari yafatanywe inzoga zaciwe mu Rwanda
9 Nze 2026U Rwanda
Nyagatare: Umumotari yafatanywe inzoga zaciwe mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yafashe moto yari itwaye ibiyobyabwenge birimo kanyanga litiro zirindwi za kanyanga n’amacupa 380 y’inzoga za Zebra zaciwe ku butaka bw’u Rwanda.

Gatsibo: Bakora urugendo rw’isaha bagiye gushaka amazi mabi
9 Nze 2026U Rwanda
Gatsibo: Bakora urugendo rw’isaha bagiye gushaka amazi mabi

Abaturage bo mu Murenge wa Nyagihanga, mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bakomeje gukora urugendo rurerure bajya gushaka amazi mu mubande n’ayo babona akaba ari ibiziba.

Gicumbi: Bategerezanyije amatsiko umuhanda Byumba–Ngondore
6 Nze 2026U Rwanda
Gicumbi: Bategerezanyije amatsiko umuhanda Byumba–Ngondore

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko umuhanda Byumba–Ngondore uri kubakwa uzoroshya ingendo n’ubwikorezi, uteze imbere ubuhahirane kandi wongere amahirwe ku bacuruzi n’abahinzi bo muri aka karere.

Komeza udukurikire
Facebook
Youtube
TikTok
WhatsApp
X (Twitter)
Instagram