Byabaye ku wa 22 Ugushyingo 2026. Uyu muturage avuga ko akeka ko ibyo byakozwe kubera amakuru yatangaga ku bantu bakekwaho gucuruza ibinyobwa bitemewe.
Avuga ko yaguye mu kantu ubwo yamenyaga ko ibigori yari yarahinze byatemwe, agasanga ababikoze banamusigiye ikimenyetso cy'umusaraba n'ibaruwa yanditseho amagambo agira ati “Ibyo ukora nawe ubone ingaruka, genza make, ubahombya nawe uhomba, ni wowe usigaye.”
Avuga ko ibyo byamuteye ubwoba, kuko akeka ko bifitanye isano n'amakuru yagiye atanga ku bantu bakekwaho gucuruza ibinyobwa bitemewe, bityo agasaba ko hakorwa iperereza kugira ngo abamugiriye nabi bamenyekane kandi abone ubutabera.
Yagize ati “Natunguwe cyane no kumva ko umurima wanjye w'ibigori watemwe. Ikirushijeho kumpangayikisha ni uko basize ubutumwa buvuga ko ari njye utahiwe. Ibyo byanteye ubwoba, ni yo mpamvu nsaba ko hakorwa iperereza nkabona ubutabera.”
Undi muturage wo muri ako kagari, utifuje ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru, avuga ko abaturage bafite ubwoba nyuma y'ibi byabaye, asaba inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi kubikurikirana.
Yagize ati “Dufite ubwoba kuko niba abantu batinyuka kujya mu murima w'ibigori bagatemamo imyaka, bakaba bashobora no kwica umuntu, biraduhangayikishije. Turasaba inzego bireba gukora iperereza, ababiri inyuma bakamenyekana kandi bakabiryozwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukama, Akwasibwe Eric, yemeje ko aya makuru bayamenye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, avuga ko bari gukurikirana ibyabaye kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare.
Yagize ati “Aya makuru twayamenye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ko hari umuturage watemaguriwe ibigori. Ubu turi gukurikirana kugira ngo hamenyekane abagize uruhare muri ibi bikorwa. Turashishikariza abaturage kwirinda ibikorwa binyuranyije n'amategeko no gutanga amakuru ku bantu bashobora kubigiramo uruhare kugira ngo bakurikiranwe n'inzego zibishinzwe.”









Ibitekerezo 0