Aba baturage bavuga ko batemererwa kubaka inzu nshya cyangwa kuvugurura izo basanzwe bafite, ndetse ko kugurisha ubutaka bwabo bigoye kubera ko aka gace kahariwe inganda.

Niyonagira Jean Paul, umwe mu bahatuye, avuga ko ibi bibangamira iterambere ry’imiryango yabo.

Ati “Dufite ibibanza ariko ntabwo dushobora kugira icyo tubikoraho. Ntabwo twemerewe kubaka cyangwa kuvugurura inzu, kandi iyo ushaka kugurisha ubutaka na bwo biragorana kubona ubugura. Ibi bituma tutagira icyo dukora ngo dutere imbere.”

Yakomeje avuga ko “Twabivuze inshuro nyinshi ariko ntabwo dukemurirwa ikibazo. Turifuza ko ababishinzwe batwimura tukajya aho dushobora kubyaza umusaruro ibikorwa byacu uko bikwiye.”

Tumwibaze Rachel we avuga ko abana bagorwa no kugera ku mashuri kubera ko ari kure, mu gihe abaturage batemerewe kubaka ibikorwaremezo bishya.

Ati “Abana bacu bato bagorwa no kujya ku ishuri kubera ko amashuri ari kure. Iyo haba hemerewe kubakwa, hakabaye hari n’ishuri, ariko ubu usanga nta buryo dufite bwateza imbere aho dutuye. Ni yo mpamvu dusaba ko batwimura.”

Mberimana Jean Marie Vianney we yavuze ko urusaku n’umwuka bituruka mu nganda bibangamira abaturage, mu gihe Bizumuremyi John agaragaza ko hari amazi aturuka mu gice cy’inganda yangije ibikorwa by’abaturage, birimo umusarane w’umuturanyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko abaturage batabujijwe burundu kuvugurura inzu zabo, ahubwo ko babisabira uburenganzira.

Ati “Ubutaka burakoreshwa ku bantu babukoreraho ubuhinzi. Ikindi kandi ntabwo abantu babujijwe kuvugurura. Umuntu ufite inzu yangiritse, iyo ashaka kuyivugurura arabigaragaza, akayivugurura.”

Ku bijyanye no kwimura abaturage ahagiye kubakwa inganda, yavuze ko bahabwa ingurane ikwiye.

Ati “Ahagiye kubakwa uruganda abaturage baragurirwa, bagahabwa ingurane ikwiye.”

Icyanya cy’inganda cya Rutaraka gifite ubuso bwa hegitari 256, kirimo inganda eshatu zikora, izindi zamaze kuzura n’izikiri kubakwa.

Inzu za bamwe mu baturage batuye muri aka gace zihana imbibi n'ibikorwa by'inganda
Inzu za bamwe mu baturage batuye muri aka gace zihana imbibi n'ibikorwa by'inganda
Bamwe mu baturage bavuga ko nta burenganzira bafite bwo kuvugurura inzu zabo
Bamwe mu baturage bavuga ko nta burenganzira bafite bwo kuvugurura inzu zabo