Imibare yo ku rubuga rwa Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko hagati ya Mutarama 2021 na tariki ya 19 Ugushyingo 2026, mu Rwanda habaye inkongi z'umuriro 1.331.
Izo nkongi zangije inzu zigera ku 1.200, izindi umunani zirashya zirakongoka burundu. Zagize kandi ingaruka ku nganda 27, ibyumba by'amashuri 38, amasoko 11, ibiro icyenda n'ibigo nderabuzima bitatu.
Mu bukangurambaga bugamije gukumira inkongi z'umuriro bwabereye mu Karere ka Nyagatare ku wa 20 Ugushyingo 2026, Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yavuze ko abantu bakora imirimo yo gushyira amashanyarazi mu nyubako bakwiye kuba babifitiye ubumenyi n'impamyabushobozi zibibemerera, asaba abafite inyubako kujya babanza kugenzura ubushobozi bw'abo baha akazi.
Yasabye kandi abaturage kudategereza igenzura kugira ngo bamenye ibyago bishobora guterwa n'amashanyarazi, ahubwo bakagira uruhare mu kubikumira.
Ati “Mukwiye kumenya ko iyo ibikorwa byanyu bifashwe n’inkongi y’umuriro ari mwe muhomba, ni ukutamenya nkuko twabibonye hano mu gakiriro uburyo amashanyarazi yashyizwemo nabi kandi hari imbaho ibarizo byegereye insinga zitameze neza, buri wese amenye inshingano ze.”
“Iyo batagukoreye igenzura, uba wumva wowe utekanye? Iyo inzu yawe yahiye, urahomba na Leta igahomba. Kuki wemera ko bagukorera amashanyarazi bakoresheje ibikoresho bitujuje ubuziranenge? Mukwiye guhindura imyumvire, ntimukwiye gutegereza igenzura. Ni yo mpamvu tubasobanurira, ariko muzirikane ko ari mwe mufite inshingano ya mbere mu kurwanya no gukumira inkongi.”
Minisitiri Murasira yasabye abaturage kwirinda gukoresha nabi amashanyarazi, gazi n'ibindi bishobora guteza inkongi, kubika neza ibicanwa, kubahiriza amabwiriza y'imyubakire no gushyiraho ibikoresho bizimya inkongi n'ibimenyesha ko yavutse.
Yashimangiye ko gukumira inkongi atari inshingano za Leta yonyine, ahubwo ko ari inshingano ya buri wese, yaba nyiri inyubako, uyikoreramo cyangwa uyituriye.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko hari igihe umuntu ashaka uwamushyiriraho amashanyarazi akita cyane ku mafaranga azamwishyuza kurusha ubumenyi afite, ndetse hakaba n'abakoresha insinga n'ibindi bikoresho bitujuje ubuziranenge, ibintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Uwiringiye Marita, ukorera mu Gakiriro ka Nyagatare, yavuze ko hari igihe abaturage badaha agaciro imiterere y'insinga z'amashanyarazi n'uburyo ibikoresho biyakoresha bishyirwamo, nyamara bikaba bishobora guteza impanuka.
Yavuze ko no mu Gakiriro ka Nyagatare hari aho basobanuriwe ibyago bishobora guterwa n'insinga zidakwiye n'ibikoresho by'amashanyarazi bidashyizweho neza, ashimangira ko bagiye kurushaho kubyitaho.
Ati “Tugiye kujya tubigenzura tumenye neza aho dutuye n'aho dukorera.”
Hakizimana Vianney na we yavuze ko hari abaturage bahitamo guha akazi umuntu ugaragaje ko azi gushyiraho amashanyarazi, batabanje kugenzura niba koko yarabyize kandi abifitiye ubushobozi.
Yavuze ko ibyo bishobora guteza ibibazo nyuma, ashimangira ko bagiye guhindura imyumvire bakajya bakoresha abantu babifitiye ubumenyi n'ibikoresho byizewe.
Ibi bigaragaza ko hakenewe guhindura imyumvire mu baturage, kuko kugabanya amafaranga akoreshwa mu gushyiraho amashanyarazi bitagomba kuza imbere y'umutekano w'abantu n'umutungo wabo.






Ibitekerezo 0