Yabigarutseho ku wa 26 Ugushyingo 2026, ubwo yatangizaga i Nyagatare inama ya 11 yo gusuzuma imikorere y’inzego z’ubutabera, ubwiyunge, amategeko n’umutekano n’umwiherero wo gutegura Isuzuma Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Muntu (UPR). 

Mukantaganzwa yavuze ko umusaruro w’ivugurura mu butabera ukwiye kugaragarira mu buryo abaturage babona serivisi bakeneye.

Yagize ati “Ibyagezweho ntibigomba gupimirwa gusa kuri politiki dushyiraho, ingamba dufata n’imihigo tugena, ahubwo bigomba gupimirwa ku mpinduka zifatika ibyo bikorwa bizana mu buzima bw’abaturage.”

Yasabye ko buri rwego rusohoza inshingano zarwo kandi rugakorana n’izindi nzego, kugira ngo hatagira umuturage ubura serivisi akeneye.

Ati “Ubutabera bugomba kugera ku baturage aho batuye hose, bugasubiza ibibazo byabo, by’umwihariko hibandwa ku batishoboye.”

Yashimangiye ko kwihutisha serivisi bigomba kujyana no kuzitanga mu buryo bunoze, burangwa n’ubunyamwuga, ubunyangamugayo no kubahiriza uburenganzira bwa buri wese.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango Itanga Ubufasha mu by’Amategeko (LAF), Kananga Andrew, yashimye intambwe imaze guterwa mu kunoza ubutabera buhabwa abana no gushyira imbere gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane. Yasabye ko hongerwa imbaraga mu kwihutisha iburanisha n’irangizwa ry’imanza.

Kananga yavuze kandi ko hakenewe kuvugurura amwe mu mategeko no gukomeza kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Ati “Ikibazo cy’icuruzwa gisaba ubufatanye n’ingamba zihamye zo kugikumira, by’umwihariko mu bantu bajya gushaka akazi mu mahanga. Hakwiye gushyirwaho ingamba zihamye.”

Yasabye inzego zibishinzwe n’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko gukorana kugira ngo bamenye hakiri kare abashobora kwibasirwa n’icuruzwa ry’abantu, babafashe kwirinda kugwa mu mutego waryo.

Isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ryagaragaje ko igipimo cy’ibirarane by’imanza cyavuye kuri 62% mu 2023/24 kikagera kuri 42% mu 2025/26. Intego ni uko icyo gipimo kizagera kuri 30% mu 2028/29.

Raporo y’imiyoborere mu Rwanda igaragaza ko amanota y’inkingi y’ubutegetsi bushingiye ku mategeko yavuye kuri 81,63% mu 2025 agera kuri 85,47% mu 2026, yiyongeraho amanota 3,84 %. 

Mu bipimo mpuzamahanga ku iyubahirizwa ry’amategeko, u Rwanda rwabaye urwa mbere mu bihugu 34 byakoreweho ubushakashatsi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Donatilla, yagaragaje ko ubutabera bukora neza bugera ku baturage
Yatangiye ubu butumwa mu mwiherero wahuje abo mu nzego z'ubutabera, wabereye i Nyagatare kuva ku wa 26 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026